Diana Kamugisha uzwi cyane mu ndirimbo 'Haguruka' n'izindi zinyuranye zatumbagije izina rye, agiye kumurika Album nshya ikubiyemo indirimbo z'ubuhanuzi.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha umuhanzikazi akaba n'umuyobozi wa More worship ministry ihuriza hamwe abaramyi batandukanye, yadutangarije ko tariki 16/6/2019 ari bwo azamurika album ye nshya mu gitaramo yise 'Prophetic Songs Album Launch'.
Yavuze ko iyi album ye nshya azamurika ikubiyeho indirimbo z'ubuhanuzi 'Prophetic songs'. Abajijwe aho igitaramo cye kizabera ndetse n'abandi bahanzi bazaba bari kumwe nawe, Diana Kamugisha yavuze ko ayo makuru azayatangaza mu gihe kiri imbere na cyane ko aribwo agitangira imyiteguro y'igitaramo.
Diana Kamugisha mu kumurika Album y'indirimbo z'ubuhanuzi
TANGA IGITECYEREZO