RFL
Kigali

Umuhanzi YFilla ukorera umuziki muri Canada yasohoye indirimbo ‘Nobody’ ahuriyemo na Bull Dogg

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/03/2019 9:55
0


Yves Shyaka wiyise YFilla mu muziki ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya hiphop. Uyu muhanzi yiga muri Canada akaba ari naho akorera umuziki, kuri ubu yashyize hanze indirimbo ‘Nobody’ ahuriyemo na Bull Dogg ndetse na Blaze.



Uyu muhanzi YFilla yatangiye umuziki muri 2012 ndetse amaze gushyira hanze mixtapes 2, imwe yayise Jam My Life 1, indi ayita Nobody Knows My Name, ni mu gihe afite na alubumu yise Jam My Life 2. Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa yakubiye muri mixtape yise Nobody Knows My Name ari ibijyanye n’urugendo rwe mu muziki.

YFilla

YFilla akorera umuziki muri Canada aho yagiye mu masomo

Indirimbo ‘Nobody’ ayihuriyemo Bull Dogg ndetse na Blaze, aho baba bavuga umwihariko wabo, buri we avuga ko yihariye mu muziki. YFilla avuga ko afite indi mishinga myinshi ari gutunganya, irimo no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘My Name’ ndetse na ‘Jam My Life’

Kanda hano wumve iyi ndirimbo ‘Nobody’ ya YFilla







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND