Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi kumwe nawe' yishimiwe n'abatari bacye, kuri ubu Serge Iyamuremye yamaze gusohora amashusho yayo.
Serge Iyamuremye yamamaye mu ndirimbo 'Arampagije', gusa kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo 'Yari njyewe' dore ko iri no ku rutonde rwa Inyarwanda.com rw'indirimbo 10 za Gospel zikunzwe cyane. Aganira na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yavuze ko indirimbo ye kumwe nawe' ikubiyemo ubutumwa bukomeye.
Yagize ati: "Hari igihe ibihe bibi bikugeraho, abantu ntibagire icyo bakumarira, benshi bafata umwanzuro utari mwiza kubera ibyo baciyemo. Ariko Imana ni yo yonyine yafata umutima wawe wuzuyemo agahinda ikawuzuza umunezero. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukomeye."
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDI KUMWE NAWE' YA SERGE IYAMUREMYE
TANGA IGITECYEREZO