RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndi kumwe nawe' ihumuriza ababuze ubufasha mu bantu bari biringiye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2019 9:52
0


Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi kumwe nawe' yishimiwe n'abatari bacye, kuri ubu Serge Iyamuremye yamaze gusohora amashusho yayo.



Serge Iyamuremye yamamaye mu ndirimbo 'Arampagije', gusa kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo 'Yari njyewe' dore ko iri no ku rutonde rwa Inyarwanda.com rw'indirimbo 10 za Gospel zikunzwe cyane. Aganira na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yavuze ko indirimbo ye kumwe nawe' ikubiyemo ubutumwa bukomeye. 

Yagize ati: "Hari igihe ibihe bibi bikugeraho, abantu ntibagire icyo bakumarira, benshi bafata umwanzuro utari mwiza kubera ibyo baciyemo. Ariko Imana ni yo yonyine yafata umutima wawe wuzuyemo agahinda ikawuzuza umunezero. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukomeye." 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDI KUMWE NAWE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND