RFL
Kigali

Mu 1879 nibwo Albert Einstein yavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/03/2019 9:14
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 11 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 73 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 292 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1931: Alam Ara, ikaba ari filime ya mbere y’igihinde ifite amajwi yagiye hanze.

1939: Igihugu cya Slovakia cyabonye ubwigenge.

1942: Orvan Hess na John Bumstead, bbaye abaganga ba mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuye umurwayi Anne Miller bakoresheje umuti wa Penicilline.

1964: Urukiko rwa Dallas rwahamije Jack Ruby icyaha cyo kwica Lee Harvey Oswald nawe wari warahamijwe icyaha cyo kwica perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika John F. Kennedy.

1967: Umurambo wa perezida John F. Kennedy wakuwe aho wari ushyinguwe wimurirwa mu irimbi rya Arlington National Cemetery.

Abantu bavutse uyu munsi:

1874: Anton Philips, umushoramari w’umuholandi akaba umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Philips Electronics nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1951.

1879Albert Einstein, umunyabugenge w’umunyamerika ukomoka mu budage, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1955.

1933: Quincy Jones, umuhanzi akaba anatunganya indirimbo w’umunyamerika wakoranye cyane na Michael Jackson yabonye izuba.

1944: Bobby Smith, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1965: Aamir Khan, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umuhinde yabonye izuba.

1979Nicolas Anelka, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1979: Arsénio Sebastião Cabungula, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Angola nibwo yavutse.

1980: Aaron Brown, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Andy Taylor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1883Karl Marx, umucurabwenge akaba n’umuhanga mu iyobokamana w’umudage akaba yarashinze idni rya Marxisme yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

1932George Eastman, umuvumbuzi akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba yarashinze uruganda rukora ibikoresho byo gufotora rwa Eastman Kodak yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND