RFL
Kigali

CYCLING: Merhawi Kudus uheruka gutwara Tour du Rwanda 2019 ari mu bakinnyi 22 bazaserukira Eryhtrea muri shampiyona ya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2019 16:32
0


Merhawi Kudus usanzwe akinira Astana Pro Team muri Kazakhastan ari mu bakinnyi 22 bazaserukira Eryhtrea muri shampiyona ya Afurika izabera muri Ethiopia kuva kuwa 15-19 Werurwe 2019.



Merhawi Kudus yatwaye Tour du Rwanda 2019 nyuma yo gukoresha amasaha 24 iminota 12 n’amasegonda 37 mu ntera ya kilometero 953,6 (953,6 Km) mu minsi umunani (8).


Merhawi Kudus agiye gukina irindi rushanwa nyuma ya Tour du Rwanda 2019

Iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 13 kugeza 19 Gashyantare 2019 ariko muri Ethiopia basaba ko ryakwigizwa inyuma kuko byahuriranye n’inama y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe “AU”, inama yaberaga muri iki gihugu kitanitabiriye Tour du Rwanda 2019 bitewe n'uko bari barimbanyije imyiteguro ya shampiyona.

Ni irushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 14 dore ko ku nshuro ya 13 ryabereye mu Rwanda, igihugu cya Erythrea kiganza mu midali. shampiyona ya Afurika izabera i Bahir Dar muri Ethiopia kuva tariki 15-19 Werurwe 2019.

Merhawi Kudus w’imyaka 25 y’amavuko, yahamagawe mu cyiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakuru bazaba bahatana muri iyi shampiyona ya 2019.

Abandi bakinnyi bahamagawe mu cyiciro cy’abakuze (Elite Men) barimo; Daniel Teklehaimanot, Amanuel Gebreigzabhier, Mekseb Debesay, Jacob Debesay, Sirak Tesfom, Meron Teshome, Henok Muluberhan na Biniam Girmany.


Biniam Girmany watwaye agace ka Karongi-Musanze muri Tour du Rwanda 2019 nawe azaseruka muri shampiyona ya Afurika

Mu bahungu bakiri bato (Junior Men), Erythrea bahamagaye abakinnyi bane (4) barimo; Metkel Misgun, Gebrhiwet Yohanes, Mehari Teweldena Yoel Asmerom.


Jacob Debesay watwaye agace ka Nyamata-Kigali nawe azakina shampiyona ya Afurika

Mu cyiciro cy’abakobwa bisumbuyeho (Elite Women), Erythrea yahamagaye abakinnyi batanu (5) barimo; Mosana Debesay umukinnyi wa mbere muri Afurika 2018 akaba ari kumwe na Desit Kidane, Zenab Fesum, Bisrat Gebremeskel na Tigisti Gebrehiwet.

Mu bakobwa bakiri bato mu myaka no mu mukino w’amagare (Junior Women) bahamagaye abakinnyi bane (4) barimo; Danait Tsegay, Danait Marcos, Yordanos Russom na Berkti Fesehaye.


Mosana Debesay byitezwe ko azakora akazi keza ku gihugu cya Eryhtrea






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND