RFL
Kigali

Richard Ngendakuriyo umuhanzi w'umurundi uba mu Rwanda yapfushije umubyeyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2019 9:38
0


Richard Ngendakuriyo umuhanzi w'umurundi umaze igihe kitari gito aba mu Rwanda ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we watabarukiye mu gihugu cy'u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019.



Richard Ngendakuriyo ni umupasiteri akaba n'umwe mu bahanzi b'abarundi bakomeye mu muziki wa Gospel dore ko anawumazemo igihe kuko yatangiye umuziki muri 2002.  Kuri ubu uyu muhanzi ari mu gahinda ko gupfusha nyina witwa Nahishakiye Anesie wazize indwara y'ubuhumekero. Iyi ndwara nyakwigendera yari amaze igihe ayirwaye, gusa mu minsi ishize yari yaratoye agahenge ndetse mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda aho yari ari kumwe n'umuhungu we Richard Ngendakuriyo.

Mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019 ni bwo uyu mubyeyi (Nahishakiye Anesie) yitabye Imana nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umuhungu we Richard Ngendakuriyo. Nyakwigendera yatabarukiye mu bitaro Polyclinic Centrale biri mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi. Kuri ubu ikiriyo kiri kubera i Bujumbura, gusa itariki yo gushyingira nyakwigendera ntabwo iratangazwa. 


Umuhanzi Richard Ngendakuriyo ari mu gahinda ko kubura umubyeyi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND