RFL
Kigali

Jennifer Lopez uherutse kwambikwa impeta yaburiwe ko umukunzi we yaba amuca inyuma

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/03/2019 20:17
0


Umuhanzi Jennifer Lopez ni umwe mu babicaga bigacika mu minsi yatambutse mu muziki, kuri ubu ari mu rukundo na Alex Rodriguez uherutse no kumwambika impeta amusaba kumubera umugore. Umwe mu bahoze bakinana n’uyu mugabo yatangaje ko ajya aca inyuma Jennifer Lopez.



Ku munsi w’abagore nibwo Jennifer Lopez yambitswe impeta ifite agaciro ka miliyoni y’amadolari n’umukunzi we Alex Rodriguez amusaba kumubera umugore. Urukundo rwabo rumaze igihe kirenga imyaka 2, gusa umwe mu bahoze bakinana na Alex muri New York Yankees witwa Jose Canseco yaburiye Jennifer Lopez ko uyu mukunzi we amuca inyuma.

Uyu Jose avuga ko Alex afitanye umubano na Jessica wahoze ari umugore we (Jose) ndetse ngo afite ibimenyetso bifatika kuko hari igihe yagiye kureba uyu wahoze ari umugore we, akabona ko Alex ari kumuhamagara ndetse ngo bajya banaryamana. Uyu mugabo yagaragaje ko afitiye impuhwe Jennifer Lopz ngo kuko uwo bagiye kubana atamuzi. Ku rundi ruhande ariko, ngo Jennifer Lopez yafashe igihe gihagije cyo kwizera no gukunda uyu mukunzi we ku buryo atapfa kumva amabwire.


Jennifer Lopez n'umukunzi we Alex Rodriguez bari mu munyenga w'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND