RFL
Kigali

VIDEO: Mariya Yohana yavuze ku bahanzikazi bakiri bato n’abamufatiraho icyitegererezo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2019 7:53
0


Mariya Yohana wisanze mu buhanzi kuko yabibyirukiyemo, bigasemburwa n’akazi k’ubwarimu ariko bikajya ahagaragara kubera ubuzima yarimo bw’ubuhunzi, yishimira cyane abakobwa n’abagore bari mu mwuga w’ubuhanzi bwo kuririmba ahamya ko bahawe amahirwe yose ngo batange icyizere batanga kandi abifuriza amahirwe masa.



Kuri Mariya Yohana, kwinjira mu kuririmba, byabaye nk’ikimenyetso cyo kutaba ikigwari nk’uko se umubyara yajyaga abibabwira, abibutsa ko nibataririmba cyangwa ngo bagire impano nziza bazaba ibigwari. Mu kiganiro Mariya Yohana aherutse kugirana n’umunyamakuru wa INYARWANDA, yamubwiye uko yiyumva iyo abonye abandi bakobwa cyangwa abagore baza mu buhanzi nyuma ye. Yagize ati “Njye biranshimisha, nkunda no kubona umwana byonyine ukunda kuririmba. Icyo gihe njye mushishikariza ko abikomeza bikazagira icyo bimumarira nta n'ikindi.”

Mariya Yohani
Mariya Yohana yishimira abanyarwandakazi bari mu buhanzi n'abamufatiraho icyitegererezo

Mariya Yohana kandi yavuze uko abyakira iyo yumvise ko hari abamufata nk’icyitegererezo n’ubwo yatangiye kubivugaho mu buryo busekeje avuga ko ari umukecuru yumva nta wamufatiraho urugero ati “Ariko se bajya gufata icyitegererezo ku mukecuru...ariko niba hari abafite icyo banyigiraho kizabagirira akamaro ni ukuri babikomeze. Njye nkunda abo bakobwa, abamama batinyuka bakaririmba. Ariko ntidushira isoni, turazigira (ibi yabivuze mu buryo busekeje). Ugatinyuka ukaririmba, biguha n’ishema.”

Ubwo twamubazaga niba abona abahanzikazi nyarwanda hari icyizere batanga yavuze ko byaba ari n’amakosa akabije kandi yabo bwite babaye batagitanga kuko bahawe byose. Ati: “Batanatanze icyizere ni bo baba bacyibujije. Ko nta wubabuza guhanga se, nta wubabuza kuririmba, ahasigaye mu byo bakora bagomba kwiha agaciro.

Kanda hano urebe ikiganiro Mariya Yohani avuga ku banyarwandakazi bakora ubuhanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND