RFL
Kigali

Bora Shingiro umwe mu bakora umwuga wa Sinema nyarwanda agiye kwerekeza Egypt mu iserukiramuco mpuzamahanga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/03/2019 15:02
0


Shingiro Bora umusore ukiri muto umaze gutera intambwe mu bijyanye no gukora filime no gufata amashusho yazo akaba hari na filime ndende n’ingufi yakoze ku giti cye yatumiwe iserukiramuco nyafurika rizabera mu Misiri aho azerekeza muri iki cyumweru.



Bora yinjiye mu bijyanye na filime mu mwaka wa 2010 aho yatangiye yiga muri Kwetu maze hava ajya gukora filime ndende yitwa ‘Icyabuze’. Nyuma yayo yakoze indi filime ngufi muri 2011 yitwa ‘Igitambo’ ndetse anavuga ko ari yo yatumye amenyekana mu ruhando rwa cinema nyarwanda n’ubwo nta serukiramuco na rimwe yigeze ayishyiramo ahubwo yayigumanye kugira ngo imufungurire imiryango imwe n’imwe.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Bora yavuze ko nyuma yaho, muri 2014 yakoze indi filime yitwa ‘Umutoma’ hamwe na Edouard Bamporiki ndetse na John Kwezi. Bora akaba yari yungirije umuyobozi wayo, ikaba yaratorewe kujya mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino ku isi.

Si izo gusa, Bora muri 2016 yinjiye muri filime y’uruhererekane ikundwa na benshi ya ‘City Maid’ akaba yaratangiye yungirije umuyobozi wayo ndetse anafata amashusho. Nyuma yabaye umuyobozi wawe ndetse anafata amashusho ubwo yari asimbuye Mugwaneza Richard wari umaze kugenda. Ku buyobozi bwa ‘City Maid’ yasimbuwe na Mutiganda wa Nkunda ariko akomeza gufata amashusho ndetse ari nabyo akiri gukora ubu ngubu.

Bora
Bora Shingiro ubu afata amashusho ya 'City Maid'

Yagiye akora imishinga itandukanye muri filime, harimo nka filime nziza cyane yitwa ‘Nameless’ yanatoranyijwe muri Tuniziya ndetse n’izindi yakoranye na Mutiganda wa Nkunda ndetse na Miriam wanatsindiye ibihembo mpuzamahanga, uwo Bora ahamya ko ari umukobwa w’umuhanga cyane. Si ugukorana n’abandi gusa ahubwo Bora yabashije no gukora ibimugeza ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gukora filime.

Yakoze filime ngufi yise ‘Luna’ rikaba ari ijambo ryo mu Cyesipanyoru, risobanura ‘Ukwezi’ ikaba yamuhesheje amahirwe yo kujya muri Egypt mu marushanwa mpuzamahanga nk’uko yabihamirije umunyamakuru wa INYARWANDA. Yadutangarije amaserukiramuco yayitanzemo.

Yagize ati “Luna mu kuyikora nabashije kuyishyira mu ma festival atandukanye hirya no hino ku isi. Nayohereje mu Bufaransa muri imwe ifatwa muri Festival y’isoko ry’amafilimi magufi, nyuma nyohereza muri Egypt mu iserukiramuco rya Luxor African Film Festival (LAFF) iratoranywa none niteguye kuzajya mu marushanwa n’abandi bagenzi banjye.”

Bora
Luna niyo filime ihesheje amahirwe Bora Shingiro yo kujya mu Misiri

Bora yakomeje atubwira ko azava mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe, 2019 akitabira irushanwa, akazagarukamu Rwanda ku itariki 22 Werurwe 2019. Muri iyo minsi azaba ariyo Inyarwanda.com izabagezaho imigendekere y’irushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND