RFL
Kigali

Boeing iri kwibazwaho ibibazo nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines ikoze impanuka yahitanye abarimo n’umunyarwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/03/2019 10:50
0


Kuri iki cyumweru tariki 10/03/2019 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo ko indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ubwo yahagurukaga I Addis Ababa igana Nairobi. Abantu 157 bahasize ubuzima, kuri ubu Boeing iri kubazwa ibibazo.



Iyi ni inshuro ya kabiri hari habaye impanuka y’indege yo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8, dore ko hari hashize amezi 5 gusa habaye indi mpanuka muri Indonesia. Nyuma y’iyi mpanuka yo muri Ethiopia, iki gihugu cyahise gihagarika ingendo z’indege zo muri ubu bwoko, ndetse n’ubushinwa bwahagaritse gukoresha izi ndege mu ngendo. Abahanga mu by’ingendo zo mu kirere bavuze ko umuntu yaba yihuse cyane aramutse avuze impamvu yaba iri gutera izi mpanuka.

Boeing

Iyi ndege yaguye imaze iminota 6 gusa ihagurutse, ababuriyemo abantu bari mu gahinda gakomeye

Boeing

Boeing yatanze ubutumwa byo kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka ndetse babwira Ethiopian Airlines ko biteguye gutanga ubufasha mu bya tekinike kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka. Indi mpanuka yabaye muri Indonesia yo bikekwa ko yatewe n’uko iyi ndege nshya ku isoko ya Boeing ikoresha ikoranabuhanga itari imenyerewe n’umupiloti. Abahanga mu by’ingendo bavuga ko Boeing ikwiye kugira icyo ivuga kuko bigoye kumva ko indege nshya, z’ubwoko bumwe zikora impanuka mu gihe gito mu buryo butunguranye.

Boeing

Iyi niyo Boeing 737 Max 8 ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ejo hashize

Iyi mpanuka yaguyemo abantu bo mu bihugu bitandukanye, gusa igihugu cyatakarijemo abantu benshi ni Kenya, byari imiborogo ku bantu bari bategereje abantu babo I Nairobi ku kibuga cy’indege. Iyi mpanuka kandi yaguyemo umunyarwanda umwe, ministiri w’intebe wa Slovakia nawe yatangaje binyuze kuri facebook ko iyi ndege yarimo umugore we n’abana be babiri. Iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminota 6 gusa indege ihagurutse ku kibuga cy’indege, mu birometero 60 uvuye i Addis Ababa. Umupilote wari uyitwaye yavuze ko afite ibibazo, akeneye kugaruka ku kibuga cy’indege ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe kuko itumanaho ryahise ribura indege igakora impanuka.

Ethiopian Airlines niyo kompanyi nini nyafurika itwara abagenzi benshi mu bice bitandukanye by’isi, ndetse iri mu zizerwa cyane. Yaherukaga kugira impanuka muri 2010 ubwo indege yagwaga mu Nyanja.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND