RFL
Kigali

SKOL yakiriye inahemba Ulrico Grech-Cumbo watsinze mu irushanwa ryo gufotora icupa ry’inzoga ya Virunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2019 12:40
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019 ni bwo uruganda rwa mbere mu Rwanda mu kwenga no gutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwakiriye Ulrico Grech-Cumbo, umunyafurika y’epfo wahize abandi mu gufotora icupa ry’inzoga ya Virunga isanzwe yengerwa muri SKOL Brewery Ltd.



Ni irushanwa Ulrico Grech-Cumbo yamenye muri Nzeli 2018 ubwo yari mu Rwanda muri gahunda z’akazi ke ko gufata amashusho n’amafoto nk’umwuga amazemo igihe. Nyuma yaje kugera Kacyiru ahasanga icyapa cya SKOL kiriho amakuru yose ajyanye n’irushanwa bityo ajya mu bahatana birangira atsinze.




Ulrico Grech-Cumbo ahabwa ibihembo na SKOL

Nk’uko byasobanuwe na Tuyishimire Karim (Kenzman) wavuze mu mwanya w’umukozi ushinzwe gutegura ibikorwa ariko akaba asanzwe ari umukozi ushinzwe itangazamakuru mu ruganda rwa SKOL, yavuze ko icyasabwaga byari ugufata icupa rya Virunga ugafotora icyapa kiba kiri kuri iryo cupa nyuma ukerekana ahari ingagi.

Ubwo wabaga umaze gushyira ikimenyetso ahari ingangi, wahitaga uyishyira ku mbuga nkoranya mbaga nyuma ugasaba abantu kuyikunda (Likes), kuyisangiza bagenzi babo (Share) ndetse no kugira icyo bayivugaho (Comment). Ulrico Grech-Cumbo yafotoye ifoto yakunzwe inshuri 1500 itangwaho ibitecyerezo 28 isangizwa inshuro 20.

Ibihembo SKOL yahaye Ulrico Grech-Cumbo birimo kumwishyurira ibisabwa byose kugira ngo we na mugenzi we yahisemo basure ingagi mu birunga ndetse banabishyurire ibyo bazakenera byose birimo aho kurara, ibyo kurya no kunywa n’ibindi.


Ulrico Grech-Cumbo (Iburyo) na Telmo Dos Reis (Ibumoso) bazanannye mu Rwanda

Nyuma y’umuhango wo kumushyikiriza ibyo agomba gukenera byose, Ulrico Grech-Cumbo yavuze ko yishimiye ibyo yahawe na SKOL nk’igihembo kandi ko asanzwe anywa inzoga ya Virunga ndetse akaba yarasanze ari iya mbere ku isi mu nzoga yagiye anywaho.

"Naje mu Rwanda nsanga hari irushanwa rya SKOL ryo gufata ifoto nziza biciye mu kinyobwa cya VIRUNGA. Nk'abandi bose naragerageje ndafotora ndatsinda. SKOL n’uruganda rwa mbere mu Rwanda ndabashima cyane kuko ni bo benga Virunga, inzoga yandyoheye kuva nabaho”. ULRICO


Telmo Dos Reis (Ibumoso) na Ulrico Grech-Cumbo (Iburyo) hagati yabo hari Benerugo Kayihura Emilienne umukozi muri SKOL Brewery Ltd

Yakomeje agira ati"Ubushize nari naje mu kazi ndetse byari inshuro ya mbere ngeze mu Rwanda, ubu ngarutse mu Rwanda kugira ngo mbonane n'abo muri SKOL kugira ngo twongere tuganire kandi ndanabashima cyane kuba barakoze igikorwa giciye mu mucyo".


Ulrico Grech-Cumbo yambara neza ingofero ya Virunga

Ulrico Grech-Cumbo avuga ko iki gihembo akishimiye kuko kigiye kumufasha gusura ingagi kimwe mu bintu yari amaze iminsi atekerezaho cyane ariko akaba yari ataragera ku rwego yifuza rwo kuza mu Rwanda ari cyo kimuzanye. Gusa ngo arashimira SKOL yazanye iyi gahunda bikamufasha kuba agiye gusura ibirunga n’ingagi bityo akanifatira amafoto n’amashusho adahenzwe.


Ubwo Ulrico yari ageze ku kibuga cy'indege

Tuyishimire Karim ushinzwe itangazamakuru muri SKOL avuga ko inzoga ya Virunga usanga ikunzwe cyane n’abanyamahanga ndetse n’abantu bagerageje kuyisomaho bikaba aribyo bituma abakerarugendo bayishimira cyane kuko ngo n’umwimerere wayo usanga ushingiye ku bukerarugendo cyane ku cyapa kiri ku icupa kuko usanga gikoze mu birunga.

“Abagombaga kwitabira iri rushanwa ni abakunzi ba Virunga Gold na Miste nk’amoko abiri yayo. Ni inzoga ahanini ifite aho ihurira n’ubugeni ndetse n’ubucyera rugendo. Abantu bakunze kuyinywa rero usanga ari abantu b’inzobere n’abandi baba baragerageje kuyisomaho”. Tuyishimire

Agaruka ku cyapa kiri ku icupa rya Virunga, Tuyishimire yagize ati” Iyo ugerageje kureba ku cyapa kiri ku icupa rya Virunga ubona ko hari ibintu byinshi byihishemo. Irushanwa byari ugufata icupa ukarifotora warangiza ugakora ikimenyetso cya Zero (O) ahari ingagi. Nyuma ukayishyira ku mbunga nkoranya mbaga ugasaba abantu kuyikunda, kuyisangiza bagenzi babo no kuyitangaho ibitecyerezo”.

Tuyishimire Karim yasoje avuga ko iyo nka SKOL bakoze imibare basanga mu bantu bagerageje kwitabira iri rushanwa basanga abanyarwanda bari ku mubare uri hasi kuko ngo bari 40 % mu gihe abanyamahanga bari 60%. Kugeza ubu ibinyobwa uruganda rwa SKOL bafite ku isoko birimo; SKOL Malt, SKOL Select, SKOL Lager, SKOL 5, SKOL Panache, Virunga Gold na Virunga Miste.


Ifoto isoza igikorwa cyabaye mu gitondo cy'uyu wa Gatanu

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND