RFL
Kigali

Uruganda Huawei rwareze Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaciye ku isoko ibicuruzwa by’uru ruganda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/03/2019 9:43
0


Umubano ntumeze neza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse n’ubushinwa biturutse ku bwumvikane bucye bushingiye ku bucuruzi bw’uruganda rw’abashinwa Huawei. Kugeza ubu, uru ruganda rwatanze ikirego ruregamo Amerika, ruvugako guca ku isoko ibikorwa n’uru ruganda byose binyuranije n’amategeko.



Mu mpera za 2018 nibwo Meng Wanzhou, umuyobozi ushinzwe iby’imari muri Huawei, akaba n’umukobwa wa nyir’uru ruganda, yatawe muri yombi mu gihugu cya Canada. Yashinjwaga ubugambanyi bushingiye ku bucuruzi, kubeshya za banki mpuzamahanga ndetse uru ruganda rugashinjwa kurenga ku mategeko yashyizweho hagamijwe gushyiriraho ibihano igihugu cya Iran.

Huawei

Meng Wanzhou, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n'imari muri Huawei yatawe muri yombi tariki 06 Ukuboza 2018. Ni umukobwa wa nyir'uru ruganda

Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko Huawei yakoresheje agashami kayo kitwa Skycom mu gukorana ubucuruzi na Iran. Huawei kandi icyakwaho kwiba umutungo mu by’ubwenge bukoreshwa n’andi makompanyi atandukanye akora ibikoresho by’ikoranabuhanga no gukora ibikoresho byorohereza Ubushinwa kuneka ibindi bihugu. Ibi byose uyu mugore watawe muri yombi ndetse n’Ubushinwa bakaba babihakana.

Kuva icyo gihe, hatangiye ubwumvikane bucye hagati y’ibyo bihugu bitatu, Canada, Amerika ndetse n’ubushinwa. Huawei kuri ubu yajyanye mu nkiko Amerika kubera uburyo yakumiriye ku isoko ibicuruzwa byose bikorwa na Huawei. Amerika kandi yavugaga ko ikoranabuhanga rya Huawei rishobora kuba ribangamiye umutekano w’isi muri rusange.

Huawei

Ren Zhengfei washinze Huawei akaba n'umuyobozi wayo w'ikirenga

 Huawei nirwo ruganda runini ku isi hose rukora ibikoresho by’itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga, rukaba ruvuga ko kuba Amerika yarakumiriye ibicuruzwa byayo bihabanye n’amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi. Usibye ibyo kandi, ngo birabuza Huawei gupiganwa ndetse no guha abanyamerika ibyo bakeneye. Guo Ping, umuyobozi wa Huawei yavuze ko Amerika yakabije, ikaba umushinjacyaha, n’umucamanza icyarimwe mu gufata iyi myanzuro.

Uburayi bwateye ikirenge mu cya Amerika, bushobora kubihomberamo

Nyuma y’umwanzuro wa Amerika wo gukumira ibicuruzwa bya Huawei, bimwe mu bihugu by’Uburayi nabyo byatangiye gukumira Huawei. Ibi byari ku busabe bwa Amerika, kubera ko batangiye gutekereza ko abakozi ba Huawei bashobora gukora ubutasi cyangwa bagateza impagarara mu itumanaho ku rwego mpuzamahanga babinyujije mu kuba bagifite uburyo bwo gukorera i Burayi. Ikibazo gikomeye cyabaye icy’uko abanyaburayi benshi bakunda ibikoresho bya Huawei kubera ko biba ari byiza kurusha ibikorwa n’inganda z’i Burayi kandi bikaba biza no ku giciro gito. 

Huawei

Umuyobozi wa Huawei Guo Ping

Ikindi cyatumye bimwe mu bihugu byamagane gukumira Huawei, ni uko iyi kompanyi kugeza ubu ari yo gusa icuruza ibikoresho byiza kandi byizewe bikwirakwiza interineti ya 5G. kuba bayibuza gucuruza bivuze ko interineti yaba igiye kugabanuka cyane ku mugabane w’uburayi, bimwe mu bihugu bikaba byaranze ayo mahitamo.

Huawei kugeza ubu iri ku isonga mu gukora ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga, ikaza mu mwanya wa kabiri mu gukora telefoni zikoreshwa na benshi ku isi, iza ikurikiye Samsung, ku mwanya wa gatatu haza Apple y’abanyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND