RFL
Kigali

Ibyago bigwira abagabo! Umugabo w'imyaka 34 yishwe n’intare yiyororeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/03/2019 7:42
0


Michal Prasek w'imyaka 34 yasanzwe mu kazu k’intare yapfuye aho se umubyara avuga ko yamusanze ariko agatungurwa no gusanga ako kazu kari gakingiyemo imbere. Yari atunze intare 2 iy'imyaka icyenda n’indi y'ingore gusa abaturanyi be bahoranaga ubwoba budasanzwe.



Gusa iyi nkuru ikimara kumenyakana, izi ntare zahise zicwa na polisi yo mu gihugu cya Tcheque ari naho aya marorerwa yabereye. Umuvugizi wa polisi avuga ko impamvu bahisemo kuzica ari ukugira ngo babashe gufata umurambo w’uwo mugabo.

Bwana Prasek w'imyaka 34, yaguze iyo ntare yamwiyiciye mu mwaka wa 2016 naho ngenzi yayo y’ingore ayigura mu mwaka wa 2018 azororera iwe mu rugo.

N'ubwo uyu mugabo yororeraga izi ntare iwe mu rugo ntiyari abyemerewe kuko yakunze kugirana ibibazo n’abayobozi aho bamubuzaga kororera inyamaswa z’inkazi iwe ariko arabyanga ndetse atanga itegeko rivuga ko nta wemerewe kwinjira iwe mu rugo uwo ari we wese.

Umuyobozi mukuru wo mu gace ayo marorerwa yabereyemo yahise avuga ko ibibazo nk’ibi bigiye kwigwaho bikomeye kuko atari ubwa mbere bigaragaye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND