RFL
Kigali

Just Family bateguye igitaramo cyo guha ikaze Croidja uherutse kugaruka muri iri tsinda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 9:25
0


Itsinda rya Just Family ryongeye kwiyubaka nyuma y’igihe kitari gito riri mu nzira benshi badatinya kwita inzira y’umusaraba, iri tsinda ryabanje gusenyuka nyuma ririsuganya gusa babiri mubari barigize nibwo biyemeje kuribyutsa bashyiramo undi muhanzi utararihozemo. Uyu ntiyamaze igihe kinini cyane ko yaje kuva muri iri tsinda asimbuzwa Croidja



Kuva na mbere iri tsinda ryagiye riza ku ntonde z’amatsinda ahatanira ibihembo by’amatsinda yitwaye neza kurusha ayandi mu Rwanda, mu marushanwa ya za Salax Awards. N’ubwo wenda rimwe na rimwe byabaga ari ukuzuza umubare ariko, iri tsinda ryaje mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II. Twibukiranye ko nubu riri mu matsinda ahatanira igihembo cya Salax Awards 2019 aho ari bamwe mu bahabwa amahirwe.

Muri 2013 nibwo Bahati yatangaje ko ahagaritse umuziki, anasezera muiri Just Family. Byavuzwe ko Croidja ari we wifuzaga gusezera mbere ya Bahati. Kuva ubwo Just Family yatangiye kuvugwa hirya no hino mu itangazamakuru ko ifite ibibazo by’imyenda kugeza ubwo Croidja wo muri iryo tsinda aburiwe irengero itsinda risenyuka uko.

Croidja

Croidja ugomba kongera guhabwa ikaze...

Muri 2016 nibwo igitekerezo cyagarutse Bahati na Jimmy bari basigaye I Kigali bahise bagarura iri tsinda biyongeraho umusore uteri uzwi witwa Chris, iki gihe bakoze indirimbo zinyuranye umuvuduko wabo wari hejuru bituma bongera kugaruka mu matsinda akomeye mu Rwanda bityo bitabira PGGSS8 nyuma y’umwaka umwe batangiye gukora.

Nyuma y’uko iri rushanwa rirangiye Chris yasezeye muri Just Family yigira muri gahunda ze atangaza ko yahemukiwe na Bahati, aba bateranye amagambo icyakora intambara yabo ihoshwa n’inkuru yatunguranye ubwo Croidja yageraga I Kigali aje gutera ingabo mu bitugu bagenzi be ngo babyutse itsinda. Kuri ubu iri tsinda rihagaze neza cyane ko nubwo ritari ryigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nkuko byahoze ariko byibuza ubu riri mu matsinda akomeye mu Rwanda.

Just Family magingo aya iri mu matsinda ahatanira igihembo cya Salax Awards 2019 igiye gutangwa ku nshuro ya karindwi. Kuva Croidja yagaruka mu Rwanda yari atarakirwa nabakunzi ba muzika bityo ubu uyu muhanzi kuri ubu bakaba bamuteguriye igitaramo cyo kumuha ikaze nubwo amaze iminsi ari mu itsinda kandi akora neza.

Croidja

Croidja Just Family...

Iki gitaramo cyo guha ikaze Croidja byitezwe ko kizaba tariki 10 Werurwe 2019 mu kabyiniro ka Suncity I Nyamirambo aha kwinjira bikazaba ari amafaranga 1000 na 2000 mu myanya y’icyubahiro. Just Family byitezwe ko izafatanya nabahanzi barimo Ama G The Black, Young Grace, Jay C, Aime Bluestone ndetse na Khalfan.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND