RFL
Kigali

Dj Miller yateye ivi yambika impeta Nigihozo Hope bamaze imyaka 6 bakundana - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 8:14
0


Dj Miller ni umwe muba Djs bagezweho bikomeye mu mujyi wa Kigali. Uyu musore ubarizwa muri Dream Team Djs mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019 nibwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga.



Dj Miller benshi bamumenye mu myaka mike ishize ubwo aba Djs bihurije muri Dream Team Djs basaga n'abigaruriye ikibuga cy'abavangavanga imiziki mu Rwanda, uyu akaba umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 nibwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nta kuzuyaza uyu mukobwa yemereye Dj Miller ko barushinga akamubera umufasha. Mu kiganiro na Dj Miller yabwiye Inyarwanda.com ko Nigihozo Hope ari umukobwa bamaranye imyaka itandatu.

Yagize ati "Nigihozo Hope twamenyanye 2013 ubwo nari ntangiye uyu mwuga." Dj Miller wari wishimiye bikomeye intambwe yateye mu buzima bwe yadutangarije ko gahunda z'ubukwe nazo ziri mu nzira. Kuri ubu Dj Miller ni umwe muba Djs bakomeye mu Rwanda bazanye impinduka zo gukorana n'abahanzi indirimbo. Yakoze indirimbo zinyuranye zirimo Stamina aheruka gukorana na Social Mula. 

Dj MillerDj MillerDj Miller

Dj Miller yamaze kumwambika impeta. Hatahiwe ubukwe, nabwo ngo ni vuba

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND