Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Werurwe 2019, ukaba ari umunsi wa 65 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 300 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1834: Umujyi wari York wa Canada ya ruguru, wahinduriwe amazina witwa Toronto.
1869: Ubutabire: umushakashatsi w’umurusiya Dmitri Mendeleev yagejeje urutonde rw’ubutare karemano (tableau periodique) ku muryango w’ubutabire w’uburusiya.
1902: Real Madrid C.F. yarashinzwe
1957: Igihugu cya Ghana cyabonye ubwigenge maze kiba igihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara gihawe ubwigenge n’ubwongereza.
1964: Igihangange mu iteramakofi Cassius Clay yahawe izina rya Muhammad Ali n’umukuru w’umuryango wa Kisilamu witwa Leta ya Kisilamu Elijah Muhammad, akaba kugeza ubu ari naryo azwiho cyane.
1983: Umukino wa mbere w’umupira w’amaguru w’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Amerika warakinwe.
1992: Virusi ya mudasobwa izwi ku izina rya Michelangelo yatangiye gukwira muri mudasobwa.
Abantu bavutse uyu munsi:
1849: Georg Luger, umunya Autriche wakoze imbunda nto yo mu bwoko bwa Luger Pistol nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1923.
1967: umukinnyi wa filime wo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika Connie Britton yaravutse
1972: Shaquille O'Neal, igihangange mu mukino wa Basketball akaba n’umuraperi n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.
1980: Emílson Cribari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1983: Tommaso Berni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1984: Daniël de Ridder, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.
1985: Bakaye Traoré, umukinnyi w’umupira w’umunyamali ufite n’ubwenegihugu bw’ubufaransa nibwo yavutse.
1987: Kevin-Prince Boateng, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage ukomoka muri Ghana yabonya izuba.
1987: José Manuel Flores, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.
1991: Emma McDougall, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1842: Constanze Mozart, umudagekazi wari umugore w’umunyamuziki Wolfgang Amadeus Mozart yitabye Imana, ku myaka 79 y’amavuko.
1900: Gottlieb Daimler, umushoramari w’umudage, akaba umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa DMG yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.
2009: Susan Tsvangirai, umugore w’umunyapolitiki wo muri Zimbabwe Morgan Tsvangirai yitabye Imana, ku myaka 50 y’amavuko.
2010: Endurance Idahor, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya yitabye Imana, ku myaka 26 y’amavuko.
2016: Nancy Reagan, umugore wa Ronald Reagan wahoze ari perezida wa Amerika yitabye Imana ku myaka 94.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Colette, na Fridolin.
TANGA IGITECYEREZO