RFL
Kigali

Adrien Misigaro yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Gentil Misigaro baririmbanye 'Buri munsi'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2019 15:41
0


Adrien Misigaro yamaze kugera mu Rwanda ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri aho yitabiriye igitaramo cy'umuvandimwe we Gentil Misigaro kizaba ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali.



REBA HANO BURI MUNSI YA GENTIL MISIGARO FT ADRIEN MISIGARO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ahagana isaa cyenda n'iminota 20 ni bwo Adrien Misigaro yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali. Yakiriwe n'itsinda ryari ririmo ba Nyampinga batandukanye ndetse n'umuhanzi Patient Bizimana. Adrien Misigaro yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda dore ko ahaheruka mu mwaka wa 2017.


Adrien Misigaro aganira n'abanyamakuru i Kanombe

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafitanye indirimbo bise 'Buri munsi' yakunzwe by'ikirenga n'abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Banafitanye indi ndirimbo itari yajya hanze yitwa 'Salama'. Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ni umuhanzi akaba n'umu producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi. Yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 1 Werurwe 2019. 

Adrien Misigaro wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yatumbagirijwe izina mu muziki n'indirimbo yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare ari bo Meddy na The Ben na Gentil Misigaro bakoranye 'Buri munsi' na 'Hano kw'isi'. Adrien Misigaro yamamaye mu ndirimbo 'Ntacyo nzaba' yakoranye na Meddy, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. 'Nkwite nde' yakoranye na The Ben nayo yarakunzwe cyane mu Rwanda no hanze. 



Patient Bizimana mu itsinda ryakiriye Adrien Misigaro i Kanombe

Muri iki gitaramo Adrien Misigaro yatumiwemo na Gentil Misigaro hazaba hari abaramyi batandukanye barimo: Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y'i Masoro. Gentil Misigaro avuga ko abazitabira iki gitaramo ‘bazaramya nyakuri’ . Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa.

Ku bantu bari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw. Ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo ni ukuvuga ku muryango w'ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw.


Igitaramo Gentil Misigaro yatumiyemo Adrien Misigaro na Evan Jarrel


Amatike yatangiye kugurishwa

REBA HANO 'BURI MUNSI' YA GENTIL MISIGARO FT ADRIEN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND