RFL
Kigali

VIDEO: Dialo yahishyuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umugore we anagira inama abashakanye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/03/2019 18:18
0


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ya Dialo, umukinnyi wa filime nyarwanda wavugaga ko umugore we n’abana barimo Hakiruwizeye Samuel wari uri muri Tour du Rwanda bamutaye. Kuri ubu tugiye kugaruka ku mpamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umugore we.



Dialo abenshi bamuzi muri filime yiswe ‘Amarira y’urukundo’ kuko ariyo yakinnyemo yitwa iryo zina. Mu nkuru y’ubushize yavugaga ku muhungu we Hakiruwizeye Samuel wari muri Tour du Rwanda 2019, uyu mubyeyi yavugaga ko uyu mwana we yamutaye atakimwikoza kandi ari we wamutoje umwuga akora ubu, ndetse na nyina umubyara n’abandi bana babyaranye ngo baramutaye. Kuri ubu tugiye kugaruka ku mpamvu Dialo yatandukanye n’umugore we.

Mu buzima butari bwiza Dialo yakomeje kuganirizaho INYARWANDA yavuze ko umugore we atamwubahaga, ntamwumve ndetse akamusuzugura cyane kugeza ubwo amusuzuguza n’abana ndetse bakanatandukana kugeza n’ubwo nyuma yagerageje gusanga umwana n’abagore ngo babiganireho ariko bakamubera ibamba. N’ubwo batasezeranye mu buryo bw’amategeko ariko si ko yabyifuzaga kuko basezeranye mu rusengero.

Dialo avuga ko uko bamusize byamuhungabanyije cyane kuva ubwo aho yamusigaga yicaye ari naho yamusangaga yagiye ku kazi, nyuma yo gutandukana bikagera aho yumva yakwihakana abana be kuko bigeze n’aho bamwe bashyingirwa bagashaka abandi basaza bicara mu mwanya wa se kandi ariho. Yagize ati “Ubu nsa n’aho ndi ingumba kuko nkenera umwana nkamubura, nkakenera uwo tuganira nkamubura. Naringinze ariko byaranze kugera ubwo ntekereza kwandikira urukiko ngo mvuge ko abana ntabemera kuko mbona ukuntu batanyikoza batambona nka se.”

Dialo
Dialo ubu afite umwana muto yatangiye gushaka abandi bana nyuma yo kwangwa n'aba mbere

Umunyamakuru yabajije Dialo ikibazo cyihariye bagiranye cyabyaye urwango rungana rutyo. Dialo yashimangiye ko ukuri kwa byose yiyemeje kukuvuga kandi yagusubiramo igihe cyose abibajijwe na cyane ko yivugiraga ko abizi ko bizagera henshi. Yagize ati “Njyewe ubu umbona ndi umucikacumu. No kugira ngo ibyo byose bibe uwo mugore si ukumusebya, ibi bizaca ku ma YouTube cyangwa ku mateleviziyo kandi iyo uvuze ijambo utasubiramo umuntu yarikuregesha. Uwo mugore nakorewe Jenoside na ba se wabo, bava inda imwe na se. Ndi umukwe wabo, maze nk’amezi atatu mbahaye imitobe n’ibindi bikorwa mu bukwe babonye icyo kirori. Ntibihanganye ngo bavuge ngo bariya ni umuryango wacu…Barazamutse barica bararimbura...”

Diaro
Dialo yahishyuye intandaro yo gutandukana n'umugore we

Yakomeje avuga ko ibibazo byavutse ubwo Gacaca yatangiraga kuko ari bwo umugore yashatse ko Dialo atashinja abamuhemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Dialo wari warababajwe no kuba bataranamusabye imbabazi, mu gihe cy’Inkiko Gacaca yavugishije ukuri kw'ibyabaye maze bibabaza cyane umugore we amakimbirane atangira ubwo kuko ba se wabo w’umugore na basaza be bari bamaze gufungwa. Umugore we ngo yahise yiyemeza guhangana na we nk’uko Dialo yabitangarije Inyarwanda.com.

Dialo avuga ko mbere ya Gacaca we n’umugore we babanaga neza nta kibazo bafitanye ndetse no mu gihe cya Jenoside yamurwanyeho cyane mu buryo bwose ariko akaba yarahindutse nyuma. Avuga ko yifuzaga ko basubirana aramutse amusabye imbabazi ariko ubu byarenze ihaniro kuko ahamya ko atakwemera ko basubirana nk’umugore n’umugabo kuko urwango rwabo rwageze kure, gusa avuga ko yakwemera ko abana babo babana nabo bombi kandi bagasurana kuko bamuvunnye rwose nk’undi mubyeyi wese.

Gukina filime ntibyigeze biba impamvu yo gutandukana kwa Dialo n’umugore we ndetse na nyuma yabyo ubu afite undi mwana yabyaye ku wundi mugore kuko yabonye abandi baramwanze atangira gushaka abandi. Yasoje ikiganiro agira inama abakiri mu rukundo batarabana ndetse n’ababana nk’umugore n’umugabo agendeye ku ngo z’ubu ati “Niba koko mukundana, ntagikwiye kwivanga mu rukundo rwanyu…Mpereye kuri ba data na ba sogokuru, barihanganiranaga, bakumvikana kandi bakubaka abana bakabarera neza. Abakobwa bari kujya gushaka bamenye ko umugabo ari ikintu gikomeye…Mukwiriye kujya gushaka mwiyemeje kugandukira abagabo. Ababyeyi bubatse, mwikwica urubyiruko kuko rurareba ibyo mukora rugatinya. Ntibiri kubaka urukundo n’umubano…”

Kanda hano urebe ikiganiro Dialo yavugiyemo impamvu nyamukuru yamutandukanyije n'umugore we n'abana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND