RFL
Kigali

Impuruza y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ku ndwara y'iseru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/03/2019 11:26
0


Iseru ikomeje gukwira mu bihugu bitandukanye ku muvuduko uteye inkeke. Uko bwije n’uko bukeye umubare w’abandura iyi ndwara y’Iseru baragenda biyongera, ibi bikaba byatumye umuryango mpuzamahanga uhamagarira ibihugu byose gufata iyi ndwara nk’icyorezo gihangayikishije.



Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbwe ryita ku bana avugako ubu hakozwe urukingo rufite ingufu kandi rushobora guhashya iki cyorezo cyandura ku buryo bworoshye cyane.

UNICEF ikomeza ivuga ko mu mwaka ushije wa 2018, Iseru yagaragaye mu bihugu 98, ibi bikaba byahagurukije umuryango w’Abibumbwe ngo barwanye iyi ndwara imaze kuba icyorezo nyamara yoroshye kuyirinda nubwo ihitana ubuzima bw’abatari bake.

Umuyobozi Mukuru wa Unicef Madame Henrietta Fore yagize ati “ Iyi mpuruza ni iyo gukangura abantu, turimo gukwirakwiza urukingo rwizewe, kandi ruhendutse rwo guhashya iyi ndwara yandura vuba, uru rukingo rwarinze abarenga miliyoni buri mwaka mu nshuro ebyiri ziheruka kugaragaramo iki cyorezo”

Nk'uko bitangazwa na UNICEF umubare w’abandura uragenda urushaho kwiyongera cyane mu bihugu bya Ukraine, Philippines na Brésil kuko nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2017 habarurwaga abanduye bagera 30.000, naho mu mwaka ushize wa 2018 bariyongera bagera kuri 35.120, ariko muri aya mezi abiri ashize y’umwaka wa 2019 ubu harabarurwa abamaze kwandura bashya bagera kuri 24.042; Igihugu cya Bresil cyonyine harabarurwa abamaze kwandura muri aya mezi abiri bagera kuri 10.262, imibare itari yarigeze ibaho muri iyi myaka ibiri ishize, mu gihe mu bufaransa ho, ugeranije umwaka wa 2017 na 2018 abanduye iyi ndwara biyongereho 2.269.

Umuryango w’abibumbye ukomeza uvuga ko impamvu zikomeye z’uku kwiyongera k’umubare w’abandura iyi ndwara ari: ibikoresho by’ibanze bidahagije, imyumvire ikiri hasi y’abaturage, ubukangurambaga budahagije, gutinya inkingo. Mu ishusho isa n’akotsi k’abatabazi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryo ritangaza ko abanduye iyi ndwara mu mwaka wa 2018 biyongereho 50% ugereranije n’umwaka wa 2017, ndetse abagera kuri 136.000 bahasize ubuzima.

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru zacu ziheruka OMS yashyize gutinya inkingo mu rutonde ry’ibihangayikije kandi bibangamiye ubuvuzi mu mwaka wa 2019, ndetse ikomeza ivugako indi mpamvu ikomeye yo kutabona umusaruro uhagije ku nkingo ariko abana benshi baba bakeneye gukingirwa batabona inkingo.

Src: www.futura-science.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND