RFL
Kigali

Yvan Buravan yataramiye i Niamey muri Niger mu gitaramo cyitabiriwe n'abatari bacye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/03/2019 11:16
0


Tariki 20 Gashyantare 2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bye byo kuzenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma y’ibitaramo bine yari amaze gukora Yvan Buravan yakoze igitaramo cye cya gatanu cyabereye muri Niger.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Niamey cyitabiriwe n'abatari bacye bari baje kwihera ijisho igitaramo cye ndetse amakuru aturuka muri iki gihugu ahamya ko benshi bishimiye impano ya Yvan Buravan ukomeje kugaragaza ko azavamo umuhanzi ukomeye w’ejo hazaza ha Afurika.

Nyuma y’iki gitaramo Yvan Buravan ntakuruhuka yagize kuko we n’ikipe ye bagomba guhita berekeza muri Congo Brazaville mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019. Tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti.

Yvan Buravan

Ibitaramo bya Yvan Buravan

Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan BuravanYvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan

Igitaramo cya Yvan Buravan muri Niger cyitabiriwe cyane...


Nyuma y'igitaramo abantu bamwifotorejeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND