RFL
Kigali

Dorcas Ashimwe yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima mbere y'igitaramo gikomeye agiye gukora

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/03/2019 12:15
0


Tariki ya 3 Werurwe 2019, umuhanzikazi Dorcas Ashimwe afite igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere y’amajwi. Mbere yo gukora iki gitaramo yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Muhima arabasengera anabaha inkunga yari yitwaje.



Igitaramo Ashimwe Dorcas agiye gukora kizabera kuri Champions Hotel, kikaba cyaratumiwemo abahanzi bakunzwe cyane barimo Simon Kabera, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti na Dinah Uwera. Kugeza ubu habura iminsi igera kuri ibiri ngo iki gitaramo kibe.


Basuye abarwayi baranabasengera

Kuri uyu wa Kane tariki 28/02/2019 Ashimwe Dorcas yerekeje mu bitaro bya Muhima aho yasuye abarwayi ndetse anabashyira ibiribwa n’imyambaro bitandukanye. Ni igikorwa yatangaje ko asanzwe agikora mu bihe bitandukanye kuko ari umurimo akunda mu buzima bwe.

Yagize ati:’’Gusura abarwayi ni umurimo nkunda kandi nsanzwe nkora.Nsanzwe mbikora kandi uyu munsi nabiteguye kubera ko ari gahunda yanjye nsanganywe nkunda gukusanya imyenda ,n’ibindi abarwayi baba bakeneye.’’


Ashimwe Dorcas ubwo yari yasuye abarwayi

Ashimwe Dorcas yari aherekejwe n’abandi bahanzi batandukanye b’inshuti ze barimo Umuraperikazi The Pink, Ituze Nicole, Satura n'abandi. Twabibutsa ko igitaramo Ashimwe Dorcas yateguye yacyise ‘’I surrender’’ kikaba kizaba ku Cyumweru tariki 03/03/2019 ku itorero ryitwa Green Light Hills Church rikorera muri Champions Hotel. Igitaramo kizatangira Saa Kumi z'umugoroba. Kwinjira ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y'icyubahiro.



Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusura abarwayi


Igitaramo Ashimwe Dorcas azakora ku Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND