RFL
Kigali

Ku nshuro ya 2 ku isi, havutse impanga zisa kandi zidahuje igitsina

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/03/2019 12:16
1


Uwo muhungu n'umukobwa ubu bafite imyaka ine, bavukiye mu mujyi wa Brisbane muri Ostraliya (Australia) barasa nea kandi ntibahuje ibitsina Ariko bahuje igice kimwe gusa cy'utwo turemangingo ku ruhande rwa se, ibintu bisa n'aho ari abavandimwe basanzwe ariko bakaba n'impanga.



Impuguke zivuga ko ibi ari ibintu bitaboneka cyane kubera ko izo nsoro nk'izo zidakunze kurokoka.

Prof Nicholas Fisk, wayoboye itsinda ryitaye ku mubyeyi n'abo bana ku bitaro bya Royal Brisbane and Women's Hospital muri 2014, yavuze ko ibyo byamenyekanye mu gihe cy'ipima risanzwe ku mubyeyi utwite.

Ni ku nshuro ya mbere impanga zisa ariko ku buryo bw'igice zavumbuwe zikiri munda

Abaganga bavuga ko ku nshuro ya mbere biba, umubyeyi yari afite imyaka 28 kandi yari yasamye mu buryo busanzwe bw'umubiri.

Impanga zisa neza, zivuka iyo igi rimwe ryahuye n'intanga imwe, rivuyemo ibice bibiri rikarema impinja ebyiri.

Icyo gihe izo mpinja ziba zihuje igitsina ndetse zinasangiye uturemangingo ndangasano ndetse n'imiterere y'umubiri.

Impanga zidasa neza, zivuka igihe amagi abiri atandukanye yahuye n'intanga buri gi rigahura n'intanga yaryo, yombi agakurira mu nda imwe.

Icyo gihe izi mpanga zishobora kuba zihuje igitsina cyangwa zitandukanye kandi ntabwo ziba zifite itandukaniro n'undi muvandimwe uwo ari we wese uretse umwihariko wo kuvukira igihe kimwe.

Kuri iyi nshuro rero, izi mpanga zo muri Ostraliya bitekerezwa ko zishobora kuba zararemwe igihe igi ryahuraga n'intanga ebyiri icyarimwe mbere yo gucikamo ibice bibiri.

Igitangaje rero nuko izi mpanga zisa neza kandi zikaba zidahuje ibitsina mu gihe byari bimenyerewe ko impanga ziba zisa neza ziba zihuje n’ibitsina

Imibare itangazwa n'umuryango wita ku ivuka ry'impanga mu Bwongereza, Twins and Multiple Births Association (Tamba), ivuga ko impanga zivuka inshuro 12.000 buri mwaka mu Bwongereza.

'Ibintu bidasanzwe'

 

Impanga za mbere zavutse zisa ariko ku ruhande rumwe ku rundi zidahuje imiterere zabonetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2007.

Src: www.futurascience.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishime5 years ago
    abobanabaratangaje-peee





Inyarwanda BACKGROUND