RFL
Kigali

Bien-Aimé wa Sauti Sol yavuze uko yahuye n’umukunzi we yambitse impeta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 18:57
0


Umuririmbyi ukomeye mu itsinda rya Sauti Sol ribarizwa muri Kenya, Bien-Aime Baraza yavuze birambuye uko yahuye n’umukunzi we w’umunya-Kenya, Chiki Onwekwe Kuruku yambitse impeta mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.



Bien-Aimé Baraza yateye ivi asaba umukunzi we Chiki Onwekwe kumubera umugore mu muhango wabereye mu nyubako yerekanirwamo filime yitwa Westagate Mall. Inshuti za Chili Onwekwe nka Tallia Oyando n’umunyamideli Annabel Onyango ni bamwe mu biboneye imbona nkubone uyu mukobwa atungurwa.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, Bien-Aime yavuze ku munsi wa mbere ahura n’umukunzi we n’uko urukundo rwakomeje kurandaranda kugeza amwambitse impeta. Chiki wambitswe impeta afite imyaka 30 y’amavuko, ni umunya-Nigeria ufite n’amaraso y’abasuwisi.

Yagize ati  “ Umunsi umwe nahuye n’umukobwa hanze y’akabyiniro museum hill [Iherereye mu Burengerazuba w’Umujyi wa Nairobi].  Yari kumwe na Emmanuel Jambo. Nahise nibwira nti “wooooow ni mwiza uko ari”.

Yakomeje ati “ Hashize ukwezi kumwe nongeye guhura nawe tugirana ikiganiro. Nari nezerewe muri njye. Ntabwo nari narigeze mpuza n’ubwiza n’ubwenge. Afite umutima mwiza. Umuniga wanjye, umucunguzi wanjye, urutugu ndiriraho. Warakoze ku bwo ku kunda.

Bien-Aime yatunguye umukunzi we amwambika impeta.

Abarimo Vanessa Mdee na A.Y banditse bagaragaza ko bishimiye intambwe mugenzi wa bo Bien Aime yateye mu buzima bwe.

Ikinyamakuru Pulse Live cyanditse ko Bien-Aime w’imyaka 31 yari yakodesheje inyubako yerekanirwamo filime ashaka kwambika impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini. Iki kinyamakuru kivuga ko ari umuhango wagizwe ibanga ukitabirwa n’inshuti za hafi ndetse n’abavandimwe.

Ni umuhango wari witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe.

Uyu mukobwa akimara kwambikwa impeta; inshuti zamusanganiye barifotozanya.

Bien Aime yavuze ko yahuye n'uyu mukobwa hanze ya kabyiniro.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND