RFL
Kigali

U Bushinwa: Abana 2 b’impanga bavutse bahinduwe imiterere karemano, ntibashobora kwandura SIDA

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/02/2019 14:35
0


Ubushakashatsi bwemeza ko guhindura imiterere y’uturemangingo fatizo tw’imiterere n’isano byongera ubushobozi bw’ubwonko kubigendanye n’ubumenyi, gufata mu mutwe, indimi, kwibuka vuba, kugira imitekerereze yihuse, ubwenge bwinshi n’ibindi.



Mu kwezi k’Ugushyingo 2018, ni bwo umushinwa He Jiankui, yatangaje ko yabashije kuvukisha impanga z’abakobwa, abanje guhindura imiterere y’uturemangingo fatizo tw’isano n’imiterere. Abahanga mu binyabuzima bakoresha uburyo buzwi nka CRISPR-Cas9, bugizwe no guhagarika akaremangingo mfantizo kitwa CCR5, aka kakaba ari agace kaba mu turemangingo tw’imiterere n’isano kagizwe na Proteine zirinda virus ya VIH/SIDA kwinjira mu tunyangingo. Nyamara inyigo nshya yagaragaje ko iri hindurwa ritagarukira aho kukurinda VIH gusa ahubwo rigera no ku mikorere y’ubwonko.

Ubushakashatsi bwatangajwe kuwa 21 Gashyantare 2019 mu Kinyamakuru La revue Cell , bwagaragaje ko guhagarika imikorere (Gufunga) y’akaremangingo fatizo kitwa CCR5 ku mbeba bifasha kongera gusubirana vuba ubushobozi bwo gukora igihe yari yangiritse imitsi yo mu bwonko cyangwa se igihe yari yagize ihungabana ryo mu bwonko ndetse ntibigarukira aho ahubwo iryo hindurwa ryongera ubushobozi mu mikorere y’ubwonko ku buryo bugaragara kuko bitera gukura ku muvuduko uri hejuru w’udutsi tw’ubwonko cyane cyane udushami tuba ku mitsi y’ubwonko, bikanarema ukundi kwihuza gushya mu bwonko.

Indi nyigo yatanze ibisubizo bimwe n’iyi ya mbere, ni iyakorewe ku muntu, ubwo mu ivuriro bamuhaga umuti wa maraviroc, uyu ni umuti wo kurwanya SIDA ukora mu buryo bwo gufunga akaremangingo ka CCR5.

Ese ibi bivuze ko tugiye kugira abanyeshuri bafite ubwenge budasanzwe?

Mu byukuri, nk’uko byagiye bigaragazwa, abantu bahinduwe imiterere y’uturemangingo fatizo tw’isano n’imiterere bazwi ku nyito ya gihanga ya ∆32 CCR5, bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe mu myigire yabo. Mu kiganiro Thomas Carmichael yahaye ikinyamakuru cyitwa MIT Technology review yagize ati “ Ni twe bantu ba mbere bagaragaje uruhare rwa CCR5 mu mikorere y’ubwonko bwa muntu ndetse tunagaragaza igihamya mu myigire ihanitse”.

Dushobora kwanzura ko izi mpanga z’abakobwa zavutse mu Ugushyingo  mu mwaka wa 2018 zishobora kuzaba abanyeshuri b’ibitangaza? 

Icyo dushobora kwemeza cyo ni uko bizagira icyo bihindura ku mikorere n’ubushobozi bw’ubwonko bwabo” Ibi byahamijwe na Alcino J. Silva, umuhanga mu by’imikorere y’ubwonko wo muri Kaminuza ya Califanie i Los Angeles, akaba n’umwe mu bantu ba mbere bagaragaje uruhare rw’akaremangingo ka CCR5 mu mikorere y’ubwonko no kubasha kwibuka. Yakomeje agira ati “ Uku guhindura imiterere y’akaremangingo ka CCR5, bigaragaza impinduka mu kongera ubushobozi bw’ubwonko, ariko ikigero bihindukaho biracyagoye kucyemeza” .

Abahanga benshi baracyibaza niba koko ibi byakwemerwa cyane ko intego nyamukuru y’uyu mushinwa He Jiankui, akora ubu bushakashatsi atari agambiriye kurema abana bafite ubwenge buhambaye, ikindi kandi kugera aho bageze ubu ntagishobora kwemeza ko bazagira ubwenge buhambaye kuko bigoye kubipima ukurikije aho bageze ariko kandi abandi nabo bakabura aho bahera babihakana kuko bashingira ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bugasohoka mu kinyamakuru cya MIT Technology review, bugakorerwa ku mbeba kandi bukagaragaza guhindura uturemangingo twa CCR5, ibintu byagize umusaruro ufatika ku mikorere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka.

Iyi nkuru kandi yongeye kubyutsa kwibaza ku byari bimaze iminsi bivugwa ku ikorwa ry’abana hagamijwe kugira abana badasanzwe. Mu cyegeranyo cyakozwe mu mwaka wa 2018, aho 75% y’Abashinwa babajijwe, bemeza ko guhindura uturemangingo mu gihe cy’isama baba bagamije kurwanya indwara zimwe na zimwe na ho abagera kuri 25% bo bakemeza ko ubu buryo bukorwa mu kongerera abana ubwenge no kugira ngo bazabe abakinnyi b’ibitangaza.

Src: www.futura-sciences.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND