RFL
Kigali

Shaddy Boo, Dj Miller na Dj Toxxyk mu gikorwa cyo koza imodoka hakusanywa inkunga yo gufasha D’Amour

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2019 12:43
0


Umunyamideli akaba n’umugore waryubatse ku mbuga nkoranyambaga Shadia Mbabazi [Shaddy Boo], Deeejay Miller ndetse na Deejay Toxxyk bagiye guhurira mu gikorwa cyo koza imodoka ku neza yo gushakisha amafaranga yo kuvuza umukinnyi wa filime D’Amour Selemani umaze igihe arembeye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.



Selemani yatangiye kuremba muri Werurwe 2018. Abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy’impyiko bityo ko zikeneye gusimbuzwa. Mu kiganiro yahaye INYARWANDA, kuya 11 Ukuboza 2018 yatangaje ko yabonye umuha impyiko ariko ko ubushobozi bwo kugira ngo zisimbuzwe bwakomeje kuba iyanga.

Benshi bagiye bakusanya inkunga kugira ngo uyu mukinnyi wa filime wakunzwe mu Rwanda avurwe ariko amafaranga akenewe ntaraboneka. Rwema Denis yateguye igikorwa cyo koza imodoka ahuriza hamwe Shaddy Boo, Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk kugira ngo bashakishe amafaranga yo kunganira D’Amour mu kwivuza.

Yabwiye INYARWANDA ko iki gikorwa bagiteguye mu murongo wo kwereka urukundo D’Amour kandi ko bavuganye na we mbere y’uko bihuriza hamwe. Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa hari n’abahanzi bazakitabira bazoza imodoka.

Yasabye abantu kuzitabira iki gikorwa kugira ngo hazaboneke amafaranga yunganira ayamaze kuboneka. Ati “Turasaba abantu kuzaza ari benshi cyane cyane abafite imodoka kugira ngo tuzabashe kubona ayo mafaranga.”

Yavuze ko muri iki gikorwa abahagarariye D’Amour na bo bazaba bahari ku buryo amafaranga azavamo bazayabashyikiriza. Yongeyeho ko muri iki gikorwa banateguye umuziki uzacurangwa na Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk ku buryo abazitabira nta rungu bazagira, hazaba hari kandi n’icyokezo.

Shaddy Boo yatumiwe mu gikorwa cyo gufasha D'Amour.

Iki gikorwa giteganyijwe kuba kuya 09 Werurwe 2019 guhera i saa yine za mu gitondo (10:00’h) kugera saa kumi z’umugoroba (16h:00’). Kizabera Car Wash ku Kinamba, koza imodoka bizaba ari ibihumbi bitanu ( 5,000 Frw).

Impyiko ni rumwe mu ngingo z’ibanze ku mubiri w’umuntu zifite umumaro wo gusukura amaraso ziyavanamo uburozi ndetse zibasha no kuringaniza ingano ya buri kintu gikoze amaraso nk’imyunyu ngugu, isukari, ibinure ndetse na poroteyine biboneka mu maraso.

Kugira ngo D’Amour ajye kwivuza impyiko hakenewe miliyoni makumyabiri z'amafaranga y'u Rwanda (20,000,000frw). Ushobora kwifashisha iyi code iri muri MTN ugafasha D’Amour; kanda *182* 8*1*200400# Ukurikize amabwiriza.

Hateguwe igikorwa cyo koza imodoka hakusanywa amafaranga yo gufasha D'Amour





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND