RFL
Kigali

“Namuretse mbishaka kandi sinigeze mbyicuza…”Queen Cha avuga ku wahoze ari umukunzi we washatse undi mugore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2019 18:14
0


Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Anita Pendo yasabye Queen Cha gukanguka agashaka uburyo yakomeza kuvugwa mu myidagaduro ya hano mu Rwanda cyane ko kuba acecetse ari kimwe mu bituma uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukonja. Aha yamubajije ukuntu bamutwaye umugabo ntanagire icyo abivugwaho.



Anita Pendo yagize ati”Seet booboo duheruka bakwandikaho inkuru Cox bavuga ngo mwatandukanye,… iki booboo cyacu cyakomeje kicecekeye nta kintu yavuze yiririmbira uturirimbo,… akomeza kwitera furesheri yibera mwiza gusa,.. Queen Cha comeon, bagutware umugabo ureba uceceke.. byibura genda ujye imbere y’igipangu cya Cox na Cherie we wifate selfie uvuge uti ok nafashe selfie imbere y’igipangu cy’umu Ex wanjye byibura iyo nkuru tuyimenye.”

Queen Cha

Queen Cha na Dj Cox bakundanye imyaka itandatu...

Ubu butumwa bwageze kuri Queen Cha nawe wasubije Anita Pendo agira ati” Muvandi naramuretse kandi sinjya mbyicuza, kubera ko nari mfite impamvu zanjye bwite, rero ngiye gukora inkuru siho nahera pe. Reka tumureke rwose. Icyakora unkoreye umunsi.”

Queen Cha

Queen Cha yasubije Anita Pendo...

Dj Cox wigeze kwamamara mu kuvanga imiziki, ni umwe mu bafashaga Queen Cha bya hafi mu muziki. Iby’urukundo rwabo byigaragaje cyane ubwo bari bakiri mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Ruhande. Bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’. Bamaze imyaka itandatu bakundana batandukana mu mwaka wa 2015, kuri ubu umusore akaba yaramaze kurushinga n’undi yasimbuje Queen Cha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND