RFL
Kigali

Ubwoko bw'utuzi 8 tubi ku isi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/02/2019 18:59
2


Mu buzima bwa buri munsi hariho akazi abantu bita keza cyane, hariho n’akeza hakabaho akabi ariko kandi hakabaho akabi kuruta utundi twose ku buryo n’ugafite ataba yifuza ko hari umenya ko ari ko akora.



Ibi bitandukanye na bya bindi abantu bakunda kuvuga aho bavuga ko barambiwe kwicara mu biro umwanya munini cyane. Aha rero hari ubwoko umunani bw’akazi abahanga basanze ari ko kabi ku isi hose.

8. Abantu bakora ubushakashatsi ku mibu

Aba bashakashatsi bahorana ibyago byinshi byo kuba barwara malaria kuko baba barwana n’imibu buri kanya, noneho rero by’umwihariko mu masaha ya nijoro ubwo imibu iba ari myinshi barayisanga bakihanganira uburibwe bwayo kugira ngo bakunde bagere ku bushakashatsi bwabo. Ese aho wowe wakwemera kujyayo?

7. Abantu bashinzwe kumva ubwoko bw’imisuzi

Aba bashakashatsi bahora muri nzu y’ubushakashatsi buri kanya bapima imisuzi. Aha bahereye ku bantu 16 bafite ubuzima bwiza babagaburira ibishyimbo noneho babacomeka ama tuyaux mu kibuno umwenge umwe ujya mu kibuno undi ujya mu macupa yabugenewe kugira ngo umuntu nasura wa mwuka wibikemo noneho abashakashatsi babone uko bakora ubushakashatsi bwabo, aka kazi rero kabaho ko gukora ubushakashatsi ku misuzi. Ese wowe wagakora?

6. Abantu bashinzwe kumva uko ibiryo by’amatungo bimeze

Aka nako ntikoroshye kuko bisaba ko umuntu yumva ko ibiryo birimo ibisabwa byose kandi biba binuka.

5. Gukinisha ikimasa (kwikinisha)

Aba bantu na bo bararushye kuko uyu murimo usaba ingufu n’ubwitange aho bafata I tuyau y’amashanyarazi bagacomeka ku gitsina cy’ikimasa kugira ngo babone intanga zacyo.

4. Abantu basukura ubwiherero bugendanwa

Aba bantu baragowe kuko baba bafite akazi ko koza ubu bwiherero mu imbere n’ahandi hose haba handuye.

3. Abantu bashinzwe kuvura inzovu

Kubera ukuntu inzovu ari nini cyane kohereza ikiganza munda yayo ntacyo bimaze bisaba ko umuntu yoherezayo igihimba cye cyose ni ukuvuga ko aca mu kibuno cy’inzovu akinjizayo umutwe agakomeza, ubwo iramutse ishatse kwituma muri ako kanya ni uguhita ibigukoreraho.

2. Abantu boza impombo nini zitwara imyanda

Aka kazi kararushya kuko bisaba ko umuntu yinjira muri ya mpombo nini imyanda yose ikamujyaho kandi ahanini asigaza umutwe wonyine ni wo uba utagiyeho umwanda ahandi hose haba handuye, kubera uburyo kagoranye ugakora ahembwa ama dollars atanu ku munsi.

1.Abantu bashinzwe kumva impumuro yo mu kwaha

Aba nabo baragowe kuko bahabwa akazi ko kumva imibavu abantu bitera mu kwaha, aha baba bashaka kumenya niba icyo bashakaga kugeraho bakora iyi mibavu cyaragezweho, abakozi rero baba bafite akazi ko kwinukiriza mu kwaha kwa buri muntu.

Src : lesaviezvous.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngango5 years ago
    Nyamara baba bahembwa neza kurusha Mwalimu wa hano mu Rwanda.
  • samuel5 years ago
    none ubwo ntangaruka byajyira mukumva ubwoko bimiruzi?





Inyarwanda BACKGROUND