RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Avila Edwin Vanegas yatwaye agace ka Rubavu-Karongi, Merhawi Kudus agumana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2019 17:18
0


Avila Vanegas Edwin Umunya-Colombia ukinira Team Israel Cycling Academy yatwaye agace ka Rubavu-Karongi (102,6 Km) muri Tour du Rwanda 2019 akoresheje 2h37'32". Merhawi Kadus aracyari mu mwenda w’umuhondo kuko amurusha 16’38”.



Avila Vanegas yatwaye aka gace nyuma y'uko mu bilometero 30 ngo bagere mu mujyi wa Karongi yabanje kubana na Mugisha Samuel (Team Dimension) na Araujo Bruno (Bai Sicasal Petro de Luanda, Angola) ariko akaza kubacika habura ibilometro 12 ngo bagere mu mujyi wa Karongi. Mbere y'uko Avila Vanegas afata umwanya wo kuyobora isiganwa, Mugisha Samuel yabanje gutafa iminota micye abajya imbere n'ubwo yaje kwisanga ari inyuma yabo amasegonda atanu (5").


Avila Vanegas Edwin agera i Karongi ari imbere





SKOL itangira mbere na mbere ihemba uwatwaye agace abandi bakaza nyuma

Muri uru rugendo, Mugisha Samuel umunyarwanda ukinira Team Dimension Data for Qhubeka yaje ku mwanya wa kane asigwa amasegonda atanu (5") mu gihe Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy) yaje ku mwanya wa karindwi (7) asigwa amasegonda atanu (5") kuko yakoresheje 2h37'27".

Undi munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise (Team Rwanda) kuko yahageze ari uwa 13 akoresheje 2h38'08".

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Delko Marseille Provence KTM (France) yasoje ku mwanya wa 23' akoresheje 2h43'15". Areruya ararushwa 5'43" cyo kimwe na Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa 26.

Manizabayo Eric (Benediction Excel Energy, Rwanda) nawe ararushwa 5'43", Hakiruwizeye Samuel (Team Rwanda) nawe bikaba umujyo umwe kuko ari no ku mwanya wa 36. Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda) ararushwa 5'53", Ndayisenga Valens (Team Rwanda) asigwa 5'53".

Ku rutonde rusange (General Classification), Merhawi Kudus (Astana Pro Team) aracyari uwa mbere kuko amaze gukoresha 13h48'19" mu ntera ya kilometero 548 (548 Km).


Avila Vanegas acugusa SKOL nyuma yo gutwara agace


Merhawi Kudus arambye mu mwenda w'umuhondo

Merhawi Kudus ararusha Taaramae Rein (Directe Energie-France) amasegonda 17''. Kuri uru rutonde, umunyarwanda uri hafi ni Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM- France) uri ku mwanya wa 15 akaba arushwa 10'03".

Ndayisenga Valens kapiteni wa Team Rwanda ari ku mwanya wa 16 akaba asigwa 10'23" cyo kimwe na Manizabayo Eric (Benediction Excel Energy, Rwanda) uri ku mwanya wa 18.

Mu bakinnyi icumi ba mbere ku rutonde rusange harimo umunyarwanda umwe ariwe Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy uri ku mwanya wa cumi (10).

Mu itangwa ry’ibihembo, Avila Vanegas umunya-Colombia ukinira Israel Cycling Academy yambitswe umwambaro wa SKOL nk’undi mukinnyi wese watwaye agace.

Nyuma gato ni bwo Merhawi Kudus, Umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team yahawe umwenda w’umuhondo yambariye i Huye akawugumamo i Rubavu akaba yawugeranye i Karongi. Merhawi Kudus kandi yongeye guhembwa nk’umunyafurika uhagaze neza muri iri siganwa.


Umwenda w'umunyafurika uhagaze neza kuri Merhawi Kudus

Torres Pablo Muno (Interpro Cycling Academy) ni we wahembwe nk’umukinnyi warushije abandi gukakamba imisozi ya Rubavu-Karongi.


Torres Pablo Muno yahize abandi mu gukakamba imisozi

Du Plooy Rohan (Pro Touch) yahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi kubaduka hagati mu muhanda agatwara amanota y’ahantu haba hari sitasiyo SP.


Du Plooy Rohan mu kuvuduka arindwa mubi

Abraham Jacob umukinnyi ukiri muto mu ikipe y’igihugu ya Erythrea yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.



Abraham Jacob umukinnyi ukiri muto wahize abandi

Mugisha Samuel ubitse Tour du Rwanda 2018 akaba ari umunyarwanda ukinira Team Dimension Data for Qhubeka yahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi guhatana.


Mugisha Samuel yarushije abandi guhatana mu nzira ya Rubavu-Karongi

Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yahawe igihembo cy’umunyarwanda warushije abandi kuri uyu wa Gatatu mu nzira ya Rubavu-Karongi.


Munyaneza Didier umunyarwanda witwaye neza

Astana Pro Team (Kazakhstan) ni yo kipe ihagaze neza muri iri rushanwa ndetse ikaba yongeye guhabwa iki gihembo yari yanaboneye i Huye na Rubavu.


Astana Pro Team ikipe ihagaze neza mu irushanwa kurusha ayandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2019, isiganwa rirahaguruka mu mujyi wa Karongi rigana mu mujyi wa Musanze ku ntera ya kilometero 138,7.

Dore abakinny 10 ku rutonfe rusange (548 Km):

1.Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 13h48’19”

2.Taaramae Rein (Directe Energie):17”

3.Badilatti Matteo (Israel Cycling Academy):45”

4.Aguire Caipa Ricardo (Interpro Cycling Academy): 1’

5.Tesfom Sirak (Erythrea):4’14”

6.Andemeskel Awet (Israel Cycling Academy):4’29”

7.Lozano David Riba (Team Novo Nordisk):4’40”

8.Kangangi Suleiman (Kenya National Team):4’56’’

9.Debesay Yacob (Kenya National Team):8’17’’

10.Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy):8’17”


Rwarutabura, ibya Rayon Sports yabaye abishyuze ku ruhande gato agana iya Tour du Rwanda 2019


Hakiruwizeye Samuel agera i Karongi


Ubwo Merhawi Kudus yageraga i Karongi azanye umwenda w'umuhondo


Mugisha Moise agera i Karongi


Muyaneza Didier agera i Karongi


Avila Vanegas agera i Karongi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND