Umuhanzikazi Weya Viatora, umuhanzikazi nyarwanda uri kurushaho kumenyekana mu ndirimbo z’icyongereza n’iz’ikinyarwanda yadutangarije ko akenshi yisanga ari kuririmba indirimbo z’agahinda ndetse anakomoza ku masezerano yagiranye n’umubyeyi we.
Uyu mwana w’umukobwa ukora injyana ya POP na
Traditional (Gakondo), kuri ubu amaze kugira Album yise ‘Fire Flame’ iriho indirimbo 13 muri izo zose iziri mu Kinyarwanda
ni 3 gusa izindi 10 zose ziri mu Cyongereza. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru
wa INYARWANDA yamubwiye ko imwe mu mpamvu akunze kuririmba mu cyongereza
bigendana n’uburyo yandikamo bwiganjemo ubuvanganzo bwinshi bimugora kubonera
inyito z’ikinyarwanda.
Ntabangamirwa no kuba aririmba mu cyongereza kuko
ari rumwe mu ndimi zivugwa cyane. Uko yagiye u buhanzi yari amasezerano
yagiranye na se aho yabikomojeho nyuma yo kutubwira iby yize mu mashui
yisumbuye ati “Muri Secondaire nize
Maths, Physic na Chimie (Imibare, Ubugenge n’Ubutabire) Hari amasezerano nari
nagiranye na Papa ko niniga ibyo bintu (yashakaga ko niga Science cyane) kandi
nanjye ntacyo byari bintwaye kubyiga, twari twarasezeranye ko nimbyiga
azanyemerera nkaba umuhanzi.” Yavuze ko mbere batabyumvaga ariko ubu
basigaye bamwumva cyane ndetse bakanamushyigikira cyane ko bisigaye bigaragara
ko bimutunze bimubeshejeho ahubwo basigaye bamugira inama, bakanamutera
imbaraga.
Weya yari yaragiranye amasezerano na se ko namara kwiga azaba umuhanzi
Kuri we imbogamizi ya mbere ahura nayo ni uko
aririmba mu cyongereza kuko hari abashobora kugorwa no kumva ibyo aririmba
ariko nanone bimuha amahirwe yo gufata abafana bo hanze ari nayo mpamvu ubu
asigaye avanga indimbi kugira ngo atazabura abakunzi bamwe na bamwe. Kuri ubu
Weya akorera muri Green Ferry Music mu buryo bwa hafi n’ubwo atarasinya muri
Label cyangwa Studio yabo ariko barafatanya cyane.
Bimwe mu byo akesha umuziki yavuze ko ari uko
umuziki umuhuza n’abantu benshi, yishimira cyane kumva hari abantu bamukunda
kandi bakunda ibihangano bye no kuba hari abo bifasha n’abo bigeza ku rwego rw’ibyiza.
Weya umufana ukomeye wa Michael Jackson dore ko ari naho yakuye imbaraga zo
gukora injyana ya Pop, akunda cyane indirimbo za kera cyane cyane agakunda
Cecile Kayirebwa, Rugamba Sipiriyani (indirimbo ze) ndetse na Man Martin
anifuza ko bazakorana indirimbo.
Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yabazaga Weya
Viatora inzozi ze yamusubije mu buryo bubiri burimo ubw’umuziki aho yifuza
kuzatangira kujya ajya hanze mu bindi bihugu akazenguruka akora umuziki ndetse
no gushing ikigo cyo kwigisha no guhugura abantu ku muziki. Mu bundi buzima
akaba yifuza kuzashinga ikigo cyita ndetse gifasha abatishoboye ndetse n’impfunga
n’abagororwa.
Ku kijyanye n’insanganyamatsiko akunda kuririmbaho
ubwo umunyamakuru yabimubazaga yamusubije agira ati “Sinzi niba aribyo nkunda ariko buri gihe iyo nanditse nisanga ndi
kwandika ibintu bibabaje. Muri rusange nkunda ibintu bibabaje, filimi zibabaye,
inkuru zibabaje…Nta n’ubwo njya mbabara kenshi ariko ibintu bibabaje akenshi
nibyo bikora ku mitima y’abantu. N’ababyeyi barabizi…”
Weya Viatora akenshi yisanga ari kuririmba ibintu bibabaje
Yasoje ikiganiro ashimira cyane ababyeyi be, inshuti
ze zimuhora hafi, abamushyigikira n’abakunda ibihangano bye. Yanashimiye by’umwihariko
INYARWANDA kuba yamutumiye abinyujije mu ndirimbo nto cyane anizeza ko ubutaha
azagaruka, Nta wamenya!
Kanda hano urebe ikiganiro Weya Viatora yatangarijebyinshi ku buzima bwe
TANGA IGITECYEREZO