RFL
Kigali

Senderi Hit na Tuyisenge Intore bishimiwe bikomeye n’ab’i Nyamagabe baririmbiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2019 7:54
0


Abahanzi Senderi International Hit na Tuyisenge Intore ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 bishimiwe bikomeye n’abaturage b’i Nyamagabe bataramiye ubwo Perezida Paul Kagame yabasuraga bakaganira.



Perezida Kagame yari amaze iminsi ibiri mu rugendo rw’akazi mu karere ka Nyamagabe. Yabanje kuganira n’abavuga rikumvikana hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere aka karere. Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri yaganiriye by’umwihariko n’abaturage b’akarere ka Nyamagabe n’abandi baturutse mu tundi turere.

Mbere y’uko Umukuru w’Igihugu agera ahari hateraniye abaturage; Senderi Hit na Tuyisenge Intore barimo baririmbira abaturage. Senderi yabaririmbiye indirimbo yise ‘Twaribohoye’, ‘Nzabivuga’, ‘Iyo twicaranye’, ‘Twambariye gutsinda’ n’izindi.

Tuyisenge na Senderi Hit bishimiwe bikomeye i Nyamagabe.

Tuyisenge Intore yamwakiriye aririmba indirimba indirimbo ‘Tuzarwubaka’, ‘Nyamagabe’ yakoreye akarere, ‘Unkumbuje u Rwanda’, ‘Rwanda yacu’ n’izindi. Senderi yabwiye INYARWANDA, ko abaturage b’i Nyamagabe babafashije byihariye kuririmba izi ndirimbo ndetse ko babagaragarije y’uko bazikunze. 

Aba bahanzi baririmbye bafashwa na Dj Bisso wavangavangaga umuziki. Nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame, aba bahanzi basabwe gushyira ‘morale’maze Senderi aririmba indirimbo yise ‘Nzabivuga’, ‘Iyo twicaranye’, ‘Turwubaka’n’izindi.

Ab'i Nyamagabe bishimiye kwakira Perezida Paul Kagame.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND