RFL
Kigali

Ese wari uzi ko abantu bashobora gushira ku isi ? Ujya ubyemera ? Ibi ni byo bishobora kuba impamvu zabyo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/02/2019 19:42
0


Kurangira ku isi abantu babyumva mu buryo butandukanye, bamwe binabatera ubwoba , abandi bakumva ko bitazabaho ariko nyamara n’ubu birashoboka ko twakwemera ko umunsi umwe inyoko muntu yazimira burundu. Ariko se ni iki cyabitwemeza ?



Abantu benshi batekereza ko wenda imperuka y’isi ishobora guturuka ku bibuye binini bishobora kugwira isi nk’uko byandikwa mu bitabo bitandukanye cyangwa bigakinwa muri filime nyinshi ariko ibyarangiza isi bishobora no guturuka aha hakurikira:

Iruka ry’ibirunga ritunguranye

Mu mwaka wa 1815 ikirunga cyarukiye ku musozi wa Tambora mu gihugu cya Indoneziya cyahitanye abantu ibihumbi 70. Iruka ry’iki kirunga ryatumye ikirere cyuzura umwotsi, imirasire y’izuba igera ku isi iragabanuka bituma uyu mwaka witwa umwaka utagira icyi (impeshyi).

ikirunga

Iruka ry'ikirunga muri Endoneziya mu myaka yashize

Ibi byatumye abantu benshi bakangarana bibaza ibibaye ,hari n’amakuru avuga ko hari abantu benshi bashobora kuba barahitanwe n’izindi ngaruka zaturutse ku iruka ry’iki kirunga. Icyakora ntavugwaho rumwe n’abanditsi b’amateka batandukanye.

Imihindagurikire y’ikirere

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ndetse n’ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) bigaragaza ko mu gihe nta cyakorwa ihindagurika ry’ibihe riturutse ku iyangirika ry’ikirere riri mu byatuma isi igana mu marembera muri uyu mwaka wa 2019.

Ubwoba bw’abashakashatsi bakorera iyi miryango bushingiye ku mirasire y’izuba yagera ku isi (isanzwe ifatirwa mu kirere) ikangiza byinshi ndetse no ku ibura ry’amazi ku isi, ibyazana n’amapfa n’inzara.

yaguye

Umutingito uturutse ku iruka ry'ikirunga wangije byinshi muri Taiwan mu myaka yashize

Indwara z’ibyorezo ku isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko ibyorezo bishobora kwiyongera uko ubwenge bw’abantu bugenda bwiyongera. Ibi byorezo bikaba byajyana ubuzima bwa benshi icyarimwe nk’ibyabaye mu myaka yashize n’ubu bikigaragara mu bihugu bitandukanye.

ebola

Uwishwe na Ebola ashyingurwa

Aha twavuga nk’icyorezo cya Ebola cyahitanye benshi mu myaka ishize muri Afurika y’Uburengerazuba mu bihugu bya Liberia, Sierra leone na Guinea. Kuri ubu iki cyorezo gikomeje no guhitana abatari bacye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ntawakwibagirwa kandi icyorezo cya Yellow fever cyatwaye abantu benshi n'ibintu byinshi mu Majyepfo y’Amerika mu minsi ishize.

Muri 2019 ibi byago byishobora kugera ku batuye isi ?

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko ibi byago byagera ku batuye isi ku kigero kingana uku :

-Ibyorezo birimo nk’indwara bishobora kwibasira abatuye isi ku kigero cya 1.5 %

-Intambara zikoresheje ibitwro bya kirimbuzi byatwara ubuzima bw’abatari bacye bishobora kwibasira abatuye isi ku kigero cya 0.6 % muri 2019. Kuri iki kigero kandi izuba ryinshi rishobora kwangiza byinshi ku isi muri uyu mwaka .

-Kuruka kw’ibirunga bitandukanye nako ngo gukwiye guhangayikisha abantu ndetse bagahora biteguye cyane abatuye mu duce turimo ibirunga kuko ngo bishobora kuruka bikangiza byinshi muri uyu mwaka wa 2019 ku kigero cya 0.001 % nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ,OMS ribigaragaza.

Gusa birashoboka ko Guverinoma na za leta n’imiryango mpuzamahanga byagira icyo bikora bimwe muri ibi byago bigakumirwa nk’uko Sir David Attenborough umuhanga mu mateka akaba n’umunyamakuru w’umwongereza abitangaza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND