RFL
Kigali

Dutemberane turebe ibyiza byo muri Pariki y’Akagera na Wilson tours

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/02/2019 22:02
0


Pariki y’Akagera ni imwe muri pariki 4 nkuru z’igihugu, igizwe n’umukenke nawo ubamo inyamaswa nyinshi zitandukanye. Benshi mu basura iyi pariki baba bagiye kureba izi nyamaswa.Wilson Tours, ikompanyi izobereye mu bukerarugendo bw’amapariki mu Rwanda, yadufashije gutembera iyi pariki.



Pariki  y’Akagera ikomora izina ku mugezi w’Akagera uyikikije, yashinzwe  ahagana mu mwaka 1934 ishinzwe n’abakoloni b’ababiligi bayoboraga u Rwanda  icyo gihe. Iyi pariki ikora ku turere dutatu tw’intara y’uburasirazuba aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Gusura iyi pariki bigusaba kuba waje ufite igihe gihagije kandi wihangana kuko ushobora  kumara n’amasaha arenga 8 wicaye mu modoka uzenguruka mu mihanda y’iyi pariki ureba inyamaswa birumvikana. Gusa nanone kuko uba ufite amatsiko  yo kureba ibyiza nyaburanga byayo, benshi ntibarambirwa.

Uturutse i Kigali werekeza muri iyi pariki ubura ibilometero bicye kugirango ugere muri pariki neza, ubanza kugera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Aha ntiwaharenga ubayoboye atababwiye ibya sitade ya mbere yabayeho mu mateka y’u Rwanda iherereye aha mu Rwinkwavu.Yubatswe n’abakoloni b’ababiligi ndetse ngo  n’umwami Mutara wa III Rudahigwa  yayicongeyeho ruhago.

Urenze iyi sitade gato imbere usanga ikiyaga cya Kadiridimba  gisa nk’aho ari gito mu bunini  ariko nyamara ngo ni kirekire mu  bujyakuzimu. Impamvu ubujyakuzimu bwacyo butazwi neza ni uko hacukurwamo amabuye y’agaciro kuva mbere y’ubwigenge bw’u Rwanda, ni ukuvuga mu mwaka 1962 kugeza magingo aya, kandi bacukura bagana hasi.

Hari ikindi ariko iki kiyaga kizwiho! Kera ikamyo y’uruganda rwakoraga inzoga icyo gihe (kugeza n’ubu) BRALIRWA yaguye muri iki kiyaga ,irashakishwa kugeza n’ubu ntiraboneka. Bivugwa ko inzoga zarimo ubu zakonje neza nk’iziri muri firigo (icyuma gikonjesha) ziramutse zibonetse zaba zigwa ku nyota y’abagera ku gasembuye!

Twinjiye aho ubuyobozi bwakirira abagana pariki y’Akagera

Ikintu cya mbere gikorwa ukimara kwinjira muri pariki, urabanza ukabwirwa amabwiriza y’uko ukwiye kwitwara muri pariki y’Akagera   ndetse n’amateka yayo. Winjiye muri pariki uba ugomba kwirinda urusaku, imodoka zigomba kuzimya imiziki; ndetse nta n’ugomba kugira ikintu icyo aricyo cyose ajugunya hasi muri pariki. Ntawe kandi upfa  gusohoka mu modoka uko abonye kose.

Akagera

Mbere yo kujya gutemebra muri parike habanza umwanya wo gusobanurira abasuye parike iby'amategeko n'amabwiriza

Ukigera aho ubuyobozi bwa pariki y’Akagera bwakirira abantu, uhasanga abantu benshi baje gusura ukibaza niba iteka ariko bihora. Byanteye kwegera umukozi wakira abantu bose basura iyi pariki mubaza umubare w’abantu yakira nibura buri munsi . Yagize ati “Muri rusange abantu biyongera bitewe n’igihe runaka, mu mpeshyi ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa 6 kugeza mu kwa 9 abantu baba ari benshi kurusha andi mezi, ku munsi hari ubwo twakira nk’amatsinda 20 kandi aba agizwe n’abantu barenze 2, ngereranije twakira nk’abantu 30 ku munsi muri rusange.”

Twinjiye muri pariki y’Akagera 

Muri pariki harimo imihanda ba mukerarugendo banyuramo bagenda bareba inyamaswa  zitandukanye. Hari zimwe mwegera kugira ngo muzirebe neza, aho bishoboka. Aha twavuga nk’impala, mparage  n’imbogo. Inyamaswa ziba ziri ahantu hatandukanye kubera impamvu 3 zirimo ikirere, ibyo kurya byazo n’umutekano wazo.

Imbogo  (buffalo)

Akagera

Burya imbogo  y’ingabo n’ingore zitandukanira  ku mahembe. Amahembe y’imbogo  z’ingore aba ari maremare asa nk’ananutse .Ni mu gihe imbogo  z’ingabo zo zigira amahembe  asa nk’abyibushye kandi ari magufi.

Imparage

Akagera

Zanitiriwe imirongo yari mu mihanga yo mu Rwanda mu minsi ishize, imirongo  yerekana aho umunyamaguru yemerewe kwambukira  umuhanda ucamo imodoka (zebra crossing  mu cyongereza ) kubera ibara ryazo ry’umukara n’umweru . Nsengiyumva Anaclet  umwe mu bakozi ba Wilson Tours adusobanurira ibijyanye na pariki  yagize ati “Burya habaho akaremangingo kitwa melanine gatuma impu z’abantu cyangwa z’inyamaswa muri rusange  zigira uruhu runaka.Ingano y’aka karemangingo ka Melanine iyo ibaye nyinshi nibwo  uruhu rw’inyamaswa runaka ruba umukara cyane. Burya ngo Imparage igira akaremangingo ka Melanine nyinshi cyane, ibituma muri rusange impala zivugwa ko zifite ibara ry’umukara.”

Impala

Akagera

Ni inyamaswa zifite ibara rimwe zaba ingabo cyangwa ingore. Gusa ingabo ziba zifite amahembe maremare kandi zizwiho kuba ingabo imwe ishobora kugira ingore nyinshi zitwa abagore bayo. Buri ngabo ihora irwana ishaka kuba ariyo iba umutware ufite abagore benshi. Iiyo itsinze yayindi ifite ingore nyinshi ifata umwanya wayo .ya yindi igasohoka ikajya kubana n’ingabo gusa.

Agasumbashyamba

Akagera

Burya uko ingabo zirya siko ingore zirya. Ingore zirya ibiro 56 ku kigereranyo kuko itarisha iraramye burya ahubwo irisha ibiyegereye. Ni mu gihe ingabo zo zirarama zikarisha hejuru mu biti kure hashoboka, ku munsi ishobora kurisha ibiro nka 65 . Muri iyi pariki hari inyamazwa nyinshi kandi zose zigiye zihariye mu buryo zibaho mu  buzima bwa buri munsi. Hari iziba mu mazi mu biyaga bitandukanye biri muri iyi pariki nk’Ihema n’ibindi bitandukanye. Hari n’iziba mu mu mashyamba no mu mukenke wo muri iyi pariki . Gusa zimwe muri zo biragoye kuzibona cyane cyane nk'izihiga nijoro cyangwa se izitinya urusaku zihunga iyo zumvise imodoka. iyo hakonje kandi iziba mu mazi nazo zigumiramo ku buryo kuzibona biba ari amahirwe.

Andi mafoto menshi, reba hepfo gato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND