RFL
Kigali

Teta Diana yatumiwe kuririmbira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2019 8:01
1


Umuririmbyi Teta Diana wavutse kuya 05 Gicurasi 1992 yatumiwe kuririmbira i Kigali mu gitaramo Kigali Juzz Junction giteganyijwe kuya 29 Werurwe 2019.



Ibi byatangarijwe mu gitaramo umuririmbyi w’umufaransa Slai yakoreye i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nta byinshi byatangajwe kuri iki gitaramo uretse amatariki kizaberaho. Aho kizabera n’ibindi bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Teta Diana yakanyujijeho mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga agatego’,  ‘Velo’,  yashyize hanze indirimbo yise ‘Birangwa’ yitiriye umubyeyi we, irakundwa by’ikirenga.

Ni indirimbo yatuye buri wese watakaje umuntu w'agaciro mu buzima bwe, yayikubiye kuri alubumu amaze igihe atunganya.

Teta Diana yatumiye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Mu ntangiriro za 2016 nibwo Teta Diana yavuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yagiye yumvikana kenshi mu biganiro by’imyidagaduro ahamya ko atakwibagirwa ivuko rye.

Yatunguranye mu gitaramo cya Gakondo Group cyiswe ‘Gakondo Twataramye’ cyabaye tariki ya 5 Gicurasi 2017, anyura benshi. Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘None n’ejo’.

Teta Diana aherutse gushyira hanze indirimbo 'None n'ejo'.

REBA HANO INDIRIMBO 'BIRANGWA' YA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Babas5 years ago
    Iyi ndirimbo ngirango inkoze ahantu. wagirango bari bamuntumye!





Inyarwanda BACKGROUND