RFL
Kigali

Amerika: Richard Ngendahayo yasohoye indirimbo nshya iri kuri album azamurikira mu Rwanda muri 2019-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2019 21:01
1


Umuhanzi nyarwanda Richard Nick Ngendahayo uba muri Leta Zunze za Amerika ufite amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gutangaza ko ahugiye kuri album ye nshya azamurikira mu Rwanda. Kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshya 'Nzaguheka' iri kuri iyi album.



'Nzaguheka' ni indirimbo ya gatatu Richard Nick Ngendahayo ashyize hanze nyuma ya 'Intwari batinya' yashyize hanze muri 2017 na 'Urera' yagiye hanze mu mwaka wa 2018. Nk'uko Inyarwanda ibikesha Moriah Entertainment, iyi album nshya ya Richard Nick Ngendahayo igizwe n'indirimbo 8, akaba azayimurikira mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, icyakora itariki y'igitaramo cye ntabwo iratangazwa.

UMVA 'NZAGUHEKA' INDIRIMBO NSHYA YA RICHARD NGENDAHAYO


Indirimbo 'Nzaguheka' yatunganyijwe na producer Patrick Buta uzwi cyane nka SLY Buta, akaba akorera muri Kilulu 9 Production (K9P), by'akarusho uyu mugabo akaba ari nawe watunganyije indirimbo zigize album 'Ni we'. Richard Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.


Richard Nick Ngendahayo ategerejwe mu Rwanda muri uyu mwaka

Kuri ubu Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bari gufashwa bya hafi na Moriah Entertainment Group kimwe n'abandi bahanzi banyuranye bafite amazina azwi cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi,Barnabas Manyaga, Guy Badibanga n'abandi.

UMVA HANO 'NZAGUHEKA' YA RICHARD NGENDAHAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Etienne byiringiro5 years ago
    Natwe rayon sport turayigikiye kabisa ahubwo nikomerezeho





Inyarwanda BACKGROUND