RFL
Kigali

Simon Kabera, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti na Dinah Uwera bazifatanya na Dorcas Ashimwe mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/02/2019 16:34
0


Ashimwe Dorcas bakunda kwita Ado ni umuhanzikazi w’umuhanga cyane kubera indirimbo zitandukanye yagiye akora yaba ku giti cye no mu itsinda rya The Blessed Sisters aho zikora ku mitima y’abantu ariko zinafte ubuhanga bugendanye n’ijwi ryiza.



Nk'uko twabikomojeho haruguru, uyu mukobwa yahoze mu itsinda ry’abavandimwe be rya Blessed Sisters ryari rigizwe na we n’abandi bavandimwe be babiri Peace na Rebecca, kuri ubu batakibarizwa mu Rwanda dore ko basigaye bibera i Burayi.

Ashimwe Dorcas amaze igihe gito yinjiye mu kuririmba ku giti cye akaba amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo I surrender yanitiriwe album,Elohim,Hari ijambo yakoranye na Rachel Rwibasira n’izindi zitandukanye. Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yateguye agamije gushyira ahanze indirimbo ze zikubiye muri album ye ya mbere yise ‘’I surrender’’


Ashimwe Dorcas

Ni igitaramo giteganijwe ku itariki ya 3 Werurwe  2019 kuri Champions Hotel I Remera. Yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera,Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Dinah Uwera n’abandi. 

Uretse  aba baririmbyi kandi, umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Bishop Louis Muvunyi uyobora Diocese y’itorero Anglikani ya Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitatu (3,000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y'icyubahiro.

Mu kiganiro na Dorcas Ashimwe yavuze ko iki gitaramo yitezemo ko abantu bazabohorwa n’indirimobo zo kuramya Imana bateguye.Yakomeje avugako ari umwanya mwiza wo kuramya Imana no kuyiha wese binyuze mu kuramya nk'uko insanganatsiko ibivuga.

Dorcas Ashimwe asengera mu itorero Anglikani mu Rwanda akaba yaragiye akora ibikorwa bitandukanye ndetse akaba yaranaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo ibyo Aline Gahongayire yagiye amutumiramo ndetse n’iby’abandi bahanzi.


Aline Gahongayire azitabira iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND