RFL
Kigali

Rubavu: Hatashywe urugo mboneza mikurire ruzajya rurererwamo abana bakanitabwaho by'umwihariko

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/02/2019 20:33
0


Kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2019,mu karere ka Rubavu ahazwi nka Majengo hatashywe urugo mbonezamikurire y’abana bato bazajya basigwa n'ababyeyi babo. Byitezwe ko kandi uru rugo ruzazamura imibereho myiza ku bana birirwaga ku muhanda hamwe n'ababyeyi babo bari gushaka imibereho.



Nyuma yo kururataha ku mugaragaro bamwe mu babyeyi barerera muri uru rugo rwa Madjengo-Madrasa bishimye ko abana babo barererwa mu mutekano kuko ngo mbere ba basigiraga abandi bana bakajya gushaka ubuzima ariko bakagenda bahangayitse ibyo bikaba bitakibaho bitewe n'uru rugo rwubatswe.

Mu byo abo babyeyi bishimira harimo n'indyo yuzuye abana babo bahabwa amata ndetse n'ibindi bibafasha kugira imibereho myiza. Muri uyu muhango herekanwe uko ababyeyi bakwiye gutegura indyo yuzuye igaburirwa abana babo.


Dr Anita Asiimwe ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura urugo mbonezamikurire rwa Madjengo-Madrasa

Dr Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’igihugu mbonezamikurire yibukije ko mu mikurire y’umwana muto ari ingenzi mu buzima bwe. Yagize ati: “Iminsi 1000 ya mbere ye y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro cyane mu mikurire ye bityo ababyeyi bagomba kumva uruhare rwabo mu kwita ku bana muri iyo minsi.”

Uru rugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF). Umuyobozi mukuru wa UNICEF mu Rwanda bwana Ted Maly, mu ijambo rye yavuze ko buri mwana akwiye kubona amahirwe yo kwitabwaho mu buto bwe kugira ngo akure neza.

Uru rugo rwakiriye abana bagera kuri 201 baturiye umusigiti wa Madjengo-Madrasa. Muri urugo ababyeyi banahigira gutegura indyo yuzuye. Ni umuhango witabiriwe na Mufti mukuru w’Idini rya Islam mu Rwanda, Umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda ari we ukuriye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda n’abandi banyamadini ndetse n’inzego bwite za leta zitandukanye.


Ubwo bafunguraga ku mugaragaro uru rugo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND