RFL
Kigali

Ibimenyetso mpuruza bikwereka ko ushobora kuba ugiye kugwa igihumure

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/02/2019 10:40
0


Iyo amaraso agabanutse mu bwonko cyangwa umwuka ubaye muke mu bwonko ni bwo umuntu agwa igihumure. Kugwa igihumure ni ibintu bishobora kuba ku muntu wese; umwana ndetse n’umuntu mukuru.



Nyamara hari ibimenyetso bibaho mbere bikwereka ko ugiye kugira iki kibazo ku buryo ushobora guhita ufata ingamba zo kwirinda kuza kugera ku rwego rwo guhwera.

Kugira icyokere: Igihe uri hafi kugwa igihumure, utangira gushyuha cyane bitewe n’uko amaraso aba yihuta cyane kugira ngo abashe kuziba icyuho cyo kuba yabaye make mu bwonko ndetse n’umwuka.

Kuzungera: Iyo umuntu aryamye, amaraso abasha gutembera neza mu mubiri wose. Ariko iyo umuntu ahagaze, gutembera kw’amaraso kuragabanuka ; ibi biterwa n’uko isi iteye. Abaganga batanga inama ko mu gihe wumva utangiye kugira isereri, wihutira gukandakanda imikaya y’amaguru cyane cyane ku matako mbere yo guhaguruka. Bizafata amaraso yari yahitsinditse gukwira mu bindi bice. Isereri ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ushobora kugwa igihumure.

Kureba ibicyezicyezi: Ijisho ni ryo mbarutso izakwereka ko ugiye kugwa igihumure, by’umwihariko iyo utangiye kureba ibintu mu maso ubundi ukabibura,Abaganga bakugira inama y’uko ukibona ibyo bikubaye ugomba guhita wicara, ukubika umutwe mu maguru kugira ngo amaraso abashe kwihuta ngo agere mu bwonko vuba.

Kugira iseseme: Kugira iseseme ni kimwe mu bimenyetso biterwa n’impamvu nyinshi, harimo kuba umuntu atwite, kuba umuntu yariye ibiryo bihumanye, ariko igihe iseseme ikurikiwe n’ibimenyetso nko kwahagira n’ibindi, ugomba guhita wicara hasi cyangwa ukaryama urambuye amaguru, ukihutira kugezwa kwa Muganga.

Kwayura: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi bagwa igihumure, babanza kugwa igihumure mbere y’uko bigaragarira abantu. Iyo amaraso amaze kugabanuka mu bwonko, bituma uhita wumva atangiye kwihuta umuntu agatangira guhumeka vuba vuba. Ugomba guhita ushaka aho wicara wubitse umutwe, ugahumiriza, ubundi ugafata mu nda, ugahumeka buhoro buhoro.

Gususumira no gutitira iminwa: Iyo amaraso abaye make mu bwonko, umunyungugu wa calcium uhita ugabanuka. Iyo ibi bibaye utangira gususumira mu bice bitandukanye ndetse n’iminwa igatitira cyane bitewe n’uko uwo munyungugu washize muri ibyo bice. Ukibona ibi bikubayeho ugomba guhita ukuramo Karuvati ndetse n’imyenda ku buryo ubasha kwinjiza umwuka mwinshi. Ibi bifasha amaraso gutembera neza.

Src: www.makemefeed.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND