Mu minsi ishize Phil Peter yafashe ikiganiro yagiranye n'abakinnyi ba filime Njuga/Kadogo na Sarah Umuganwa wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko agishyira kuri Youtube. Uyu munyamakuru yaje kwandagazwa na Sarah utarishimiye ko ikiganiro yagiranye na Isango Star kijya hanze, aramutuka bikomeye amwita umuswa n'ukora ibyo atazi.
Phil Peter wandagajwe n’uyu mukinnyi wa filime yaba mu biganiro yakoranye na bimwe mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, nawe yaje kwanga kuripfana maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifatira ku gahanga uyu mukinnyi wa filime agaragaza ko ibyabaye byose Sarah yari abizi ahubwo we ashaka kuyobya uburari ngo abafana ba Mwiseneza Josiane bari bamwihaye bamubabarire.
Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star akaba umu Dj ndetse n’umu MC aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko we afite ibimenyetso byinshi byerekana ko Sarah yari azi neza ko ibyo yatangaje ku Isango TV biri butambuke ndetse na nyuma yo kubifata ko bamuganirije bakamubwira ko yarengereye kuvuga kuri Josiane nabi ahubwo we agahitamo kwihagararaho.
Abinyujije kuri Instagram ye Phil Peter yagize ati "Abantu benshi bamaze iminsi bambwira ngo mvuge kuri uyu mukobwa ariko njyewe akenshi mpitamo guceceka ukuri kukigaragaza, uyu yaravuze ngo yavuze ibintu atazi ko bizajya hanze noneho reka nkwereke byonyine mu magambo yivugiye icyerekana ko yari abizi:ati barambwiye ngo muze dukore umuti, none nibarize…uwo muti wari kuba umuti gute kandi utagiye hanze? Nari nzi ko inkuru yitwa umuti bitewe n'uko abanyarwanda bayakiriye, yumvaga se ko ari umuti wo kubika tukajya tuwureba?”.
Phil Peter ntiyumva ukuntu Sarah yatangaje ko ikiganiro yakoze yashutswe kugikora...
Yakomeje agira ati” Hari aho yigeze kuvuga ko atari azi ko bari kumufata, Yarangiza mu kiganiro yatanze ati twari twicaye aho n'abo basore badufataga amashusho bivuze ko bamufataga areba anabizi, na cyane ko yari afite Micro, ikiganiro gitangira basuhuje abazakurikira ikiganiro babaha n’ikaze mu kiganiro, ndetse hari n'ibyo yasubizaga akavuga ati kuri mwe mudukurikiye bivuze neza ko yari azi ko hari abantu bazareba icyo kiganiro, murebye ikiganiro cyose twagiranye mwabibona.”
Phi Peter ntiyemera ibyo uyu mukobwa yatangaje ko bari mu kiganiro mpaka na Njuga. Yagize ati”Nonese Debate bagutegeka amagambo ukoresha kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo cyangwa uvuga ibitekerezo bikurimo wanabasha guhagararaho kugira ngo uze gutsinda…? Gusa ntibyari n’ikiganiro mpaka kuko mwarabibonye mwese ko cyari ikiganiro gifunguye yakoreshwaga na mugenzi we (agashya kanjye ushaka kumenya impamvu mbikora nawe twazafata umwanya nkayimubwira). Babazanyaga ku bintu byinshi bitandukanye buri wese afiteho amatsiko kuri mugenzi we. Nta kintu na kimwe nigeze mbabwira ngo bavugeho, babazanyije ibyo bashaka njyewe nunganiraga uri kubaza aho ahawe ibisubizo bidasobanutse gusa, ese ko ari uko abahanzi bavuye muri Salax bo bicecekeye, nabo yavuga ko ibyo yabavuzeho byari ikiganiro mpaka? Byose ni ibitekerezo bye byari bimurimo kandi dukwiye kwicara tukabyakira tukamufata uko abyumva kuko twese muri sosiyete ntidutegetswe kumva ibintu kimwe."
Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko ahamya ko yashutswe bikomeye na Phil Peter bagakora ikiganiro bikinira bikarangira kigiye hanze
Asoza inyandiko ndende Phil Peter yatangaje ko afite inyandiko igaragaza ko Sarah yari abizi ibyo kuvuga ko yashukitse ahamya ko ari uburyo bwo kuyobya uburari nk’umujura ufatiwe mu cyuho ati” Ubundi mbabaze ikibazo mwese, iyo ufashe umujura yibye ukamushyira ahanze, ikosa rijya ku mujura cyangwa rijya ku wamushyize hanze? Mfite inyandiko zigaragaza ko yari abizi ko birajya hanze ndetse yanasabye ko dukuramo bimwe (twanabikuyemo kuko byari bikabije), ibindi tukabireka bikajya hanze bivuze ko ibitekerezo bye yari akeneye ko abanyarwanda babyumva ahubwo akaba yarananiwe kwakira nk'uko abanyarwanda babyakiriye. Murakoze“.
Tubibutse ko Sarah na Phil Peter bapfa ikiganiro uyu mukinnyi yatanze kuri Isango TV avuga amagambo mabi kuri Josiane Mwiseneza bigatuma abafana b’uyu mukobwa watowe nka Nyampinga ukunzwe cyane badukira Sarah bakamutuka bakamwandagaza. Muri icyo kiganiro Sarah yavuze ko atari Mwiseneza Josiane atari kuba Miss Rwanda 2019 ahubwo ngo uwari ukwiriye ikamba ni Gaju Anita. Sarah yunzemo ko ikamba Josiane yahawe ari ryo ryonyine ryari rimukwiye. Ati: "Menya ko uriya mukobwa yahawe biriya (ikamba yahawe ry'umukobwa ukunzwe cyane), nabwo ni ah'Imana, wowe uri mu biki? Ajya kuba se Miss Rwanda abakobwa bapfuye? Bavuye mu gihugu? (...)"
Nyuma y'aho ikiganiro Kadogo na Mutoni bagiranye na Isango tv gishyizwe kuri Youtube na Phil Peter wari wabacyiriye, Sarah Umuganwa ari we Mutoni yaje kujya ku mbuga nkoranyambaga akoresha, agaragaza ko amakosa atari aye ahubwo ari aya Phil Peter wamushutse mu kiganiro yashyize hanze nyamara baragikoze bikinira. Uyu mukobwa yatutse bikomeye Phil Peter bituma uyu munyamakuru nawe agira icyo abitangazaho.
Ubutumwa Phil Peter yanyujije kuri Instagram
TANGA IGITECYEREZO