RFL
Kigali

P Fla yashyize hanze indirimbo ‘Umusaza P fla’ yibasiyemo abaraperi bagenzi be, yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 9:30
3


P Fla ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda icyakora urugendo rwe rwa muzika ntirwigeze rumuhira nk'uko nawe abihamya gusa nanone ngo kuba Rap itari yinjiza menshi ntabwo biri mu byatumye ava mu njyana. P Fla kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya ‘Umusaza P Fla’ yumvikanamo ubutumwa bunenga abaraperi bagenzi be.



Uyu muraperi mu ndirimbo ye ‘Umusaza P Fla’ yumvikana anenga abandi baraperi batandukiriye bagatangira kuririmba izindi njyana kuko arizo zicuruza ku isoko rya muzika. Yananenze bikomeye abatandukiriye bakajya mu zindi njyana kuko arizo zigezweho barangiza bakirirwa bibeshyera ko aribo bami ba Hip Hop nk'uko uyu muraperi yabiririmbye muri iyi ndirimbo ye nshya.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA Y’UMURAPERI P FLA ‘UMUSAZA P FLA’

P FLA

P Fla umuraperi uri mubakunzwe mu Rwanda...

P Fla aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko amaze imyaka icumi mu muziki akora injyana ya Hip Hop kandi atazayitatira kabone n'ubwo itakwinjiza uyu munsi ariko kandi afite icyizere cy'uko umunsi umwe izinjiza amafaranga abaraperi nabo bakagwiza itunga. Yatangaje ko hari byinshi abaraperi bakeneye gukosora bakubaka injyana yabo aho kuyihunga bajya mu zindi njyana nyamara bagakomeza kubeshya ko bayoboye abaraperi.

P Fla yatangaje ko kimwe mu byatumye injyana ya Hip Hop ikundwa ariko ntibe injyana icuruza ari uko abaraperi batigeze bashyiramo imbaraga nk’abahanzi bo mu zindi njyana. Yavuze ko icyo basabwa ari ugushyiramo imbaraga kandi akaba yizeye ko nibiramuka bikosowe isaha ku yindi iyi njyana nayo ishobora kuzinjiriza abaraperi agatubutse.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA Y’UMURAPERI P FLA ‘UMUSAZA P FLA’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ally cux 5 years ago
    umusaza p.fly urashoboye rwoc hip hop u still number one big up sana
  • ally cux5 years ago
    nasabaga p.fly my uncle long time rwoc big up sana mzee ubutaha uzaduhe ingoma irimucyongereza gusa uvanzemo nikinya rwanda pleas mzee wakazi
  • BAZIMYA DANEL2 months ago
    NDAGUKUNE ARIKSE NIMER YAY NAYIBONA GUT IYANG 0798714403





Inyarwanda BACKGROUND