RFL
Kigali

Uwitonze Hosiane ufite uburwayi bukomeye yatewe n'impanuka yageze mu Buhinde aho ashobora kuvurwa agakira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2019 18:19
0


Uwitonze Hosiane ufite uburwayi bukomeye yatewe n'impanuka yakoze mu myaka 6 ishize, yamaze kwerekeza mu Buhinde aho yagiye kwivuza. Ni nyuma y'uko hakozwe igikorwa cyo kumukusanyiriza inkunga yo kumufasha kwivuriza mu Buhinde.



Ku mugorona w'iki cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Uwitonze Hosiane yahagurutse mu Rwanda yerekeje mu Buhinde mu bitaro byitwa Apollo hospital biherereye mu mujyi wa Chanai aho yagiye kwivuriza indwara amaranye imyaka 6. Abamuherekeje mu Buhinde badutangarije ko bagezeyo amahoro, igisigaye akaba ari uguhura na muganga.


Hosiane yageze mu Buhinde amahoro

Hosiane amaze imyaka 6 agendera mu kagare

Uwitonze Hosiane akomoka mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Ngoma. Ni imfubyi ku babyeyi bombi. Benshi mu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Tariki 24/7/2013 nyuma y'igihe gito arangije amashuri yisumbuye ni bwo Hosiane yakoze impanuka imusigira uburwayi bukomeye dore ko yavunitse umugongo mu buryo bukomeye. Yatangarije Inyarwanda.com ko yivurije mu bitaro binyuranye bya hano mu Rwanda, ntibyagira icyo bitanga ndetse abaganga bamusaba kwiyakira akagendera mu kagare. Yaje kumenyana n'umuganga wo mu Buhinde wamuvura agakira.


Inshuti ze za hafi zamuherekeje i Kanombe ku kibuga cy'indege

Mu myaka itanu Uwitonde Hosiane amaze yivuriza mu Rwanda, hakoreshejwe amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni eshanu (5,000,000Frw). Ku bw'umugisha w'Imana Uwitonze Hosiane yaje kubona umuganga wo mu Buhinde wamubwiye ko hari icyo yakora akabasha kugenda. Kugira ngo ajye kwivuriza mu Buhinde, ay'ibanze yari akenewe ni ibihumbi 10 by'amadorali y'Amerika (8,700,000Frw) harimo itike y’urugendo, kwivuza no kubaho muri iyo minsi.


Urungano rwa Hosiane rwamuherekeje i Kanombe

Yves Tuyizere umwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gukusanya inkunga yo gufasha Hosiane, yabwiye Inyarwanda.com ko amafaranga yose yari akenewe yabonetse (ibihumbi by'amadorali) binyuze mu bufasha bw'abantu batandukanye babimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati: "Amafaranga yavuye mu biterane 2 twakoze le 23/9/2018 i Ngoma (Kibungo) iwabo wa Hosiane ikindi bibera i Kigali le 21/10/2018. Ahandi ni ku babimenye biciye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu itangazamakuru yaba iryandika, Radio na Tv."


Bamwe mu banyamakuru bamenyekanishije uburwayi bwa Hosiane

Icyakora Yves Tuyizere yunzemo ko amafaranga yabonetse ari nayo yari akenewe byihutirwa ari ayo ku ruhande rwa Hosiane gusa, ibisobanuye ko ubwo yajyanye n'umuntu wamuherekeje mu Buhinde hari andi mafaranga aziyongeraho bityo akaba asaba abantu gukomeza gufasha umuryango wa Hosiane kuko inkunga igikenewe. Nimero ya konte inyuzwaho inkunga ni: 01390201238-84 (Cogebank), ikaba ari iya Uwitonze Hosiane.

Yasobanute ko abaganga bo mu Buhinde bababwiye ko atari byiza kumutindana kandi amaze igihe kinini arwaye bityo babasaba guhita bamujyana agatangira kuvurwa noneho bakazajya bishyura buhoro buhoro uko amafaranga aboneka. Biteganyijwe ko Hosiane azamara amezi 2 mu Buhinde, gusa ashobora no kuza mbere y'aho kimwe n'uko hari igihe yaza nyuma y'aho.


Hosiane n'inshuti ze ubwo bari i Kanombe ku kibuga cy'indege







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND