RFL
Kigali

Davido yemeje gutera inkunga Bobi Wine uhatanira na Museveni kuyobora Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2019 14:36
1


Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Davido yemeje gutera inkunga umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine mu matora ateganyijwe muri 2021 ubwo azaba ahataniye na Perezida Yoweli Museveni kuyobora igihugu cya Uganda.



Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi akaba n’umwe mu bagize inteko nshingamategeko ya Uganda, Depite Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yemeje ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda ateganyijwe muri 2021. Yabwiye CNN ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko agishikamye ku mugambi we wo kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Bobi Wine uherutse mu bitaramo mu gihugu cya Jamaica ni umudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba. Intambwe yiyemeje gutera muri politiki yatumye ashyigikirwa na benshi barimo Vegas, umuyobozi wo muri Jamaica wiyemeje kumufasha mu rugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Ubutumwa bwa Davido avuga ko ashyigikiye ibikorwa bya Bobi Wine.

Umuhanzi Davido yanditse kuri Twitter, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019, avuga ko yiteguye gushyigikira Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ati “Nkunda ibyo Bobi Wine akora. Niteguye kumufasha mu buryo bwose muri 2021.”

Ibi Davido yanditse byatumye benshi mu bashyigikiye ba Bobi Wine, bagaragaza ko igihe cyigeze ngo Museveni arekure ubutegetsi. Hari abandi bavuze ko bitumvikana ukuntu Museveni yakomeza kuyobora Uganda, bakongeraho ko nta tandukaniro ryaba riri hagati ye na Indi Amin.

Mu bihe bitambutse ubwo Bobi Wine yatangazaga ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora Uganda yahise atabwa muri yombi, ndetse akorerwa iyicarubozo nk’uko yakunze kubivuga. Yagiye agaragaza ko atumvikana na Perezida Museveni, ndetse ni umwe mu bari badashyigikiye ihinduka ry’ingingo iri mu itegeko nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje.

Aherutse kandi guhurira ku cyiriyo na Minisitiri Ushinzwe umutekano muri Uganda, Gen Elly Tumwiine, amutuma kuri Perezida Museveni ngo amubwire ko afite inyota y’intebe yicayeho.

Bobi Wine yiyemeje guhatana na Perezida Museveni mu matora ateganyijwe muri 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twine 5 years ago
    Imbwa ntabwo yayobora abantu,bobi naririmbe ibindi abiveho, yikomereze urumogi. Ubutegetsi haruko buboneka ntabwo bubonekera mu nduru cg umuziki.





Inyarwanda BACKGROUND