RFL
Kigali

Ibimenyetso simusiga bikwereka ko umugore wawe aguca inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/02/2019 12:05
0


Ubundi kera byabagaho gake kumva umugore uca inyuma umugabo we, ariko muri iki gihe nabyo byabaye ibintu bisanzwe; akenshi iyo umugore wawe aguca inyuma, hari ibintu byinshi bihinduka kuri we ndetse no mu rugo



Dore rero bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umugore wawe aguca inyuma:

1. GUHINDURA IMYAMBARIRE

Ikizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma, uzabona yatangiye kwambara uburyo utari umenyereye: ahindura imyenda mu buryo butunguranye, kandi ntagire n'icyo abikubazaho, kandi mbere wari umenyereye ko akubaza icyo yambara bitewe n'ibyo azi ukunda. Ariko noneho aha uzasanga ntacyo bimubwiye kuko afite undi utari wowe ashaka ko amwitaho, ari nawe ashaka kunezeza. Nubona byatangiye kumera gutya uzamenye ko amazi atakiri ya yandi.

2. UBURYO YAGUFATAGA BURAHINDUKA

Iki ni cyo kimenyetso gikomeye kuko uburyo umugore yita ku mugabo we, nibyo byerekana icyo aricyo imbere ye n'agaciro afite kuri we; nuko rero niba yari asanzwe agushyuhiriza amazi yo koga, niba yicuraga akakuvugisha, mwaba mutiriranywe akaguhamagara kenshi kuri telefone, kandi waza akakwakirana ubwuzu, niba yateguraga amafunguro akurikije ibyo ukunda; nyuma ukabona ibyo byose ntakibikora kandi ubona nta mpamvu igaragara yabiteye, ujye umenya ko umugore wawe ushobora kuba umusangiye n'abandi, akaba ariyo mpamvu ibitera.

3. IBIGANIRO YAGIRANAGA NAWE BIRAHINDUKA

Aha uzasanga atakikuganiriza yitaye ku byo amatwi yawe akeneye kumva, usange akubwirana umushiha, usange yivugira abandi bantu utanazi abashimagiza imikorere yabo, ndetse wumva anagushimira abandi bagabo uburyo bita ku bagore babo n'ibindi. Uburyo avuga n'ibimenyetso akora bishobora kukubwira byinshi, ukabona atangiye kukwima agaciro, akagusuzugura, ibitekerezo byawe ukabona ntacyo bivuze kuri we.

4. UBURYO YATUNGANYAGA IMIRIMO YE BURAHINDUKA

Akenshi iyo umugore wawe aguca inyuma, uzasanga atangira kujya asaba imbabazi zo kuba hari ibintu bimwe na bimwe atatunganije ku gihe kandi bitari bisanzwe, aho ushobora gusanga aguha amafunguro isaha zarenze, wamubaza impamvu akagusubiza nta cyo yitayeho, aho usanga ibintu byose asigaye abikora uko abishaka atakwitayeho, aha rero ujye ucunga neza kuko ashobora kuba hari ibindi aba ahugiyemo bituma yibagirwa inshingano ze zo mu rugo. Nuko rero mu gihe bibaye akamenyero, ujye umenya ko bishoboka ko yatangiye kuguca inyuma.

5. IMIKORESHEREZE Y'AMAFARANGA N'INGENDO BIRIYONGERA

Niba umugore yatangiye kuguca inyuma, uzabona atangiye kujya akoresha amafaranga menshi ku buryo budasobanutse, akenera amakarita yo guhamagara buri munsi, yitaba telefone ubutitsa, agira gahunda zituma ahora agenda utazi aho ziturutse, rimwe na rimwe agakoresha amafaranga menshi utamenya aho ayakura. Ba maso rero wowe mugabo kandi ugerageze urebe ko wamenya abo baba bakorana izo gahunda, kuko iyo bigeze aha urugo rwanyu ruba rwenda gusenyuka.

6. UZASANGA ATAKIBA MU RUGO AHORA MU NGENDO

Ubusanzwe umutima w'umugore uba mu rugo; nuko rero wowe mugabo, nubona umugore wawe kumenya ibyakozwe neza n'ibyangiritse mu rugo ntacyo bikimubwiye, ndetse atishimira kuba mu rugo, inshuro nyinshi ugasanga yigendeye, yanaza ntagire icyo yitaho, rwose ujye umenya ko byakomeye, yumva atakishimiye kubana nawe, kuko hari undi yerekejeho umutima, kandi yumva iby'urugo byapfa byakira nta kintu bimubwiye.

A.b. IBINTU BISHOBORA KUKWEREKA KO UMUGABO WAWE AGUCA INYUMA

1. AKORERA AMAFARANGA NTUMENYE AHO AJYA

Akenshi ubusambanyi bugendana no gutakaza amafaranga kuruhande rw‟abagabo; nubona rero umugabo wawe akorera amafaranga ariko ntubone umusaroro wayo bitandukanye nuko byari bimeze mukirushinga, uzamenye ko ubusambanyi ari kimwe mu bishobora kuba kibitera.

2. UBURYO YAGUFATAGA BURAHINDUKA

Ikizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma,uzasanga atakiguha agaciro nka mbere, ubone nta mwanya akiguha wo kwishimana nawe, mbese agufata nk‟umukozi wo mu rugo: niba yarageraga mu rugo akagusuhuza n‟ubwuzu bwinshi, yataha akakuzanira utuntu twiza dutandukanye buri gihe, akagusomagura, akakubaza uko wiriwe, mbese ukabona yishimiye kukubona; hanyuma ukabona byose atakibikora, ahubwo ukabona ataha ashikajwe no kukubwira amakosa wakoze; nubona bimeze gutyo uzamenye ko ashobora kuba yifitiye abandi yitaho bamunezeza batari wowe.Ubusanzwe umunezero no kwishimana nicyo cyambere gituma umugabo n‟umugore bashakana; nubona rero umugabo wawe atakibiha agaciro: ukabona atakigukinisha, ngo mukine, museke n‟ibindi, mbese ukabona agufata nk‟umukozi we, ujye uba maso burya biba bishoboka ko hari abandi yishimana nabo batari wowe.

3. GUTAHA AMAJORO BURI GIHE NO KUTARARA MU RUGO NTA MPAMVU

Ikizakubwira ko umugabo wawe aguca inyuma, uzasanga inshuro nyinshi ataha amajoro, ubundi ntarare mu rugo: kandi bidahuye n‟akazi akora nta n‟izindi mpamvu usanzwe uzi zabimutera; nubona rero umugabo wawe asigaye ataha amajoro cyangwa atarara mu rugo atari n‟impamvu z‟akazi cyangwa izindi mpamvu waba uzi, bitandukanye na mbere mugishakana, uzamenye ko bishoboka ko hari abandi bagore bamugutwaye.

4. UZASANGA ATAKIGUSHIMIRA IBYIZA WAKOZE, AHORA AVUGA IBIBI BYAWE GUSA, RIMWE NA RIMWE AKAKURATIRA IBYIZA BY'ABANDI BAGORE

Nubona umugabo wawe atakigushimira ibyiza wakoze, agahora avuga ibibi byawe gusa, bitandukanye nuko byari bimeze mukibana, ubundi ukumva ashimagiza abandi bagore, uzamenye ko bishoboka ko hari ahandi yiboneye umunezero akaba ariyo mpamvu ibimutera.

5. UZASANGA IBYO GUTERA AKABARIRO ATAKIBYITAHO NKA MBERE

Nubona umugabo wawe ibyo gutera akabariro atacyibyitaho nka mbere, buri gihe agataha agaragaza umunaniro mwinshi, ukabona ashobora kuryama bugacya akagenda nta kintu bimubwiye n‟ejo bikaba uko, wanagerageza kumwereka ko umushaka ukabona nta gaciro kanini abihaye: uzamenye ko bishoboka ko yiboneye abandi bamunezeza batari wowe, akaba ariyo mpamvu ibimutera.

6. UZASANGA ATAKISHIMIRA KO MUGENDANA CYANGWA KUKURATA MU BANDI BANTU

Nubona umugabo wawe atakishimira ko mutemberana, cyangwa ko mujyana mu birori runaka, mugihe wowe wabonaga aribyo byari kumuhesha icyubahiro mu bandi, n‟igihe muri kumwe ukabona atishimiye ko abantu bamenya ko ari wowe mugore we, ujye uba maso burya aba yaraguhararutswe, biba binashoboka ko yifitiye abandi yishimira batari wowe.

7. IBIGANIRO MWAGIRANAGA BIRAHINDUKA

Nubona ibiganiro wagiranaga n'umugabo wawe byarahindutse: ya magambo meza y‟urukundo aryohera amatwi atakiyakubwira, atakigira umwanya wo kukuganiriza, iteka akakuvugisha agutegeka ibyo uri bukore, cyangwa agutonganyiriza ibyo wakoze nabi, ndetse nta no kugushimira ibyiza wakoze, akakubwira agutonganya atakwishimiye, akubwirana umujinya, uzarye uri menge, burya biba bishoboka ko hari abandi bagore bamugutwaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND