RFL
Kigali

Amerika: Shizzo yakoze mu nganzo ashimira abantu bose barimo n'umukunzi we bamubaniye neza ubwo aherutse mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2019 7:43
0


Abicishije mu ndirimbo nziza ifite amagambo akomeye, Shizzo ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye abantu bamubaniye neza ubwo aherutse mu Rwanda umwaka ushize. Mu bo yashimiye harimo ibyamamare muri showbiz nyarwanda.



UMVA HANO 'MOMENTS & MEMORIES' INDIRIMBO YA SHIZZO

Umuraperi Hakizimana Agappe wamamaye nka Shizzo yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise “Moments & Memories“ bisobanuye “Ibihe n’urwibutso. Ni indirimbo yibanda ku bihe byiza uyu musore yagiranye n'inshuti n'abavandimwe ubwo aherutse mu Rwanda. Shizzo yagarutse ku bahanzi benshi bagiranye umubano mwiza hano mu Rwanda cyane cyane BullDogg bakunze gukorana cyane ibitaramo bitandukanye.


Shizzo ubwo aherutse mu Rwanda yarebye umukino wa APR FC na Rayon Sports

Abandi bazwi muri showbiz nyarwanda bumvikana muri iyi ndirimbo ni Peace Jolis, Ben Adolphe, Philpeter, Marina, Bad Rama ukuriye The mane n'abandi. Shizzo yagarutse ku bakinnyi bakinira APR FC harimo Muhadjiri, Blaise na Mirafa bose baturuka i Rubavu ari naho Shizzo avuka. Nanone kandi muri iyi ndirimbo Shizzo yashimangiye ku mukunzi we uzwi nka Alliah (Isimbi Alliance) wamamaye cyane muri filime nyarwanda.


Shizzo na Isimbi Alliance mu birori bya Xmass Celebrities Party byabereye i Kigali kuri Noheli

Shizzo yibukije umukunzi we ko amukunda urw'ukuri ndetse anavuga byinshi ku bana bakuranye ndetse n'abo biganye amashuri abanza. Ubwo Shizzo yasubiraga muri Amerika mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mutarama 2019, umukunzi we Isimbi Alliance yamuherekeje i Kanombe ku kibuga cy'indege, amusezera afite agahinda kenshi. Uyu mukobwa yaragize ati: "Simvuze ngo urabeho ahubwo ni tuzabonana vuba,.....Urihariye birenze uko amagambo yabisobanura, urugendo rwiza mutima."

Twabibutsa ko Shizzo yaje mu Rwanda tariki 8 Ukuboza 2018 nyuma y'imyaka 9 yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiranye ibihe byiza n'abahanzi nyarwanda banyuranye n'inshuti ze zitandukanye mu gihe cy'ukwezi kumwe n'iminsi micye yamaze mu Rwanda akabona gusubira muri Amerika. Kuri ubu rero yamaze gusohora indirimbo nshya ishimira aba bantu bose. Mu gusoza iyi ndirimbo Shizzo yagize ubutumwa aha urubyiruko arushishikariza kudacika intege no gukora cyane kugira ngo ruzakabye inzozi.


Shizzo hamwe na Bulldogg i Rubavu muri The Home Coming album launch


Shizzo ubwo ari mu Rwanda yasangiye n'abana batishoboye banakorana siporo


Shizzo hamwe na Bad Rama umuyobozi wa The Mane


REBA HANO 'MOMENTS & MEMORIES' INDIRIMBO YA SHIZZO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND