RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick wigira byinshi kuri Dominic Ashimwe yatangiye imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2019 10:26
0


Umuhanzi nyarwanda Pappy Patrick Nkurunziza uba muri Canada yadutangarije ko yatangiye imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere. Yifuza kumurika iyi album ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2019.



UMVA HANO 'I PRAY MY GOD' YA PAPPY PATRICK

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pappy Patrick yadutangarije ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere azamurika muri 2019. Ni album yise 'Inshuti nziza' izaba igizwe n’indirimbo 12, akaba yaragombaga kuyimurika muri 2018, ntibyakunda bitewe n'imbogamizi yahue nazo. Pappy Patrick iyo ari mu Rwanda asengera muri ADEPR naho muriCanada asengera mu itorero ryitwa Brookside Baptist church riri mu mujyi wa Ottawa, aho ari nawe ukuriye urubyiruko.


Mu bahanzi akunda cyane mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Pappy Patrick yadutangarije ko ku isonga hazaho Dominic Ashimwe uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Akadomo ka nyuma'. Yavuze ko Dominic Ashimwe ari we muhanzi yigiraho byinshi mu muziki na cyane ko ari we wawumukundishije bitewe nuko akunda cyane indirimbo ze. Yanadutangarije igihe azagarukira mu Rwanda.

Yagize ati: "Nkunda guhimbaza Imana cyaneeee muri Gospel mu njyana ya Kinyafrika cyane kurusha izindi njyana. Umuhanzi wanye Inspiring ni Dominic Ashimwe nkunda n’indirimbo ze. Hano (Canada) nsengera muri BROOKSIDE BAPTIST CHURCH, OTTAWA kuko nta ADEPR ihaba. Ndateganya kuzagaruka mu Rwanda mbere ya 2020 nkahura n’inshuti z'umuziki muri rusange wa Gospel."


Pappy Patrick Nkurunziza


Dominic Ashimwe ni we muhanzi Pappy Patrick yigiraho

Mu ndirimbo Pappy Patrick amaze gukora harimo na Uraganje yakoze agendeye ku kumurongo yasomye muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Petero 2:6. Izindi ndirimbo Pappy Patrick yahaye Inyarwanda.com harimo; I pray my God imwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane muri Canada, Kuko ubikwiye Mana, Ukuri twamenye n’izindi. Ku bijyanye n’impamvu ahimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, yagize ati:"Nahisemo kujya ndirimbira Imana mu njyana ya Afrobeat kuko ni yo njyana nkunda cyane."

UMVA HANO 'I PRAY MY GOD' YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND