RFL
Kigali

MTN Rwanda yateye inkunga 'Centre de Jeunes et Enfants Handicapes' yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2019 20:34
0


Abakozi ba MTN Rwanda baherekejwe n’ubuyobozi bwayo basuye banatera inkunga Centre de Jeunes et Enfants Handicapes (inshuti zacu), yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Babageneye ibikoresho nyenerwa mu buzima bwa buri munsi, babemerera kubaha mu gihe cya vuba Radio, Televiziyo ndetse na Internet mu gihe cy’umwaka.



Centre de Jeunes et Enfants Handicapes (inshuti zacu) iherereye mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yashinzwe na Sr.Gatarina, ifungura ku mugaragaro kuya 17 Gicurasi 2000. Yatangiranye n’abana batatu (babiri baracyariho, undi yitabye Imana), ubu hari 40.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019, abakozi ba MTN n’ubuyobozi bwayo basuye iki kigo nka kimwe mu bikorwa byo gufasha bakora buri mwaka, aho abakozi b’iki kigo bahuriza hamwe ubushobozi bagafasha abababaye mu gikorwa bise ‘MTN Thanksgiving’.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yashimye bikomeye ababikira bita kuri aba bana, avuga ko ari umuhamagaro wabo bamaze igihe kinini bakorana umutima ukunze. Yashimangiye ko muri iki kigo atari icumbi ku bana gusa ahubwo ko ari n’umuryango mugari ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Yagize ati « ….Ntabwo muha abana urugo ahubwo mubaha n’umuryango. Kandi ni urugo rwiza ubibona niyo ukinjira hano. Iki ntabwo ari igikorwa cya Mtn nka Mtn nk’ikigo ahubwo ni igikorwa cy’abakozi ba MTN na bo bafite uwo mutima wo gufasha ari nacyo cyatuzanye hano, »

Yakomeje ati «  Iki gikorwa cyabaye gushyira hamwe, abakozi bateranya amafaranga. Turatecyereza y’uko hari icyo biri bwongere mu buzima bw’iki kigo. Hejuru y’ibyo Mtn n’Umuyobozi mukuru w’ikigo babemereye internet hano mu gihe cy’umwaka wose. »

Yashimye abana uburyo bakiriye abashyitsi, bagasabana, bagakatana umutsima, ndetse bakanabaririmbira.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Bart Hofker, yasinye mu gitabo cy'abashyitsi.

Sr.Emeritha, Umuyobozi w’ikigo Centre de Jeunes et Enfants Handicapes (inshuti zacu), yatangaje ko gutangiza iki kigo byaturutse ku kuba hari abana benshi bafite ubumuga bwo mu mutwe batari bafite imiryango n’inshuti.  

Avuga ko Sr. Gatarina washinze iki kigo yabikoze agira ngo asubize bimwe mu bibazo ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe bafite. Yongeraho ko mu bihe byatambutse, abana bafie ubumuga bahabwaga akato.

Yagize ati « …Kubera ko abana bafite ubumuga muri iki cyo gihe bahabwaga akato, kubafasha no kubitabo byasabaga imbaraga nyinshi, ndetse bamwe mu babyeyi byarabagoraga kubitaho. Twatangiye turi batatu, ubu dufite 40. Tugitangira wasangaga nta muntu utugeraho,.. »

Akomeza avuga batangiye bafite inzu ntoya, bunganirwa n’umunya-Hollande wabafashije gukora ibyari bisigaye.

Yashimye abakozi ba MTN n’ubuyobozi bwayo babasuye bakabatera n’inkunga.  Ati « Turashima namwe mwaje gusuura urugo rwacu. Turashima umuvandimwe wakomanze bwa mbere (Umuhuzabikorwa wa gahunda z’ibikorwa by’urukundo (MTN Thanksgiving), Ruyenzi Robert).

« Byaradushimishije, tubibwiye n’abana birabashimisha cyane, kuko umunsi ku munsi MTN ni icyamamare none yadusuye. Abana bumvise ko izaza (MTN) byabaye ibyishimo. Uyu munsi rero natwe turishimye. »

« Internet y’umwaka wose ni ibintu bishimishije. Turakomeza gusabira cyane Mtn kugira ngo igere kure. Imana ibahe umugisha. »

Umuhuzabikorwa wa ‘MTN Thanksgiving’,  Ruyenzi Robert, yavuze ko umwaka ushize basuye ikigo Jordan Foundation, yita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, muri uyu mwaka biyemeza gusura Centre de Jeunes et Enfants Handicapes (inshuti zacu) mu rwego rwo kubaba hafi.

Yavuze ko basura iki kigo banagejejwe icyufuzo cy’uko bakeneye Radio na Televiziyo, yizeza ko mu gihe cya vuba biba byabagezeho.  Avuga ko bagiye gushaka Radio ifite agaciro 30 000 Frw, yizeza ko muri uku kwezi bazaba bayibashyikirije, ndetse na Televiziyo bazayibaha bitarenze muri Mata 2019, ifite agaciro 250 000 Frw.

Yongeyeho ko bazabaha internet y’umwaka wose yemewe n’umuyobozi wa MTN. Avuga ko bitarenze uku kwezi iki kigo cyizaba cyatangiye kuyikoresha.  Ibikoresho n’ibiribwa bahaye iki kigo bifite agaciro k’arenga miliyoni y’amanyarwanda.

Ibiribwa n'ibikoresho abakozi ba MTN bageneye iki kigo.

Abakozi ba MTN basuye iki kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Umuyobozi wa MTn n'Umuyobozi w'ikigo bakata umutsima.

Sr.Emerthe (uri hagati) Umuyobozi w'ikigo, aganira n'itangazamakuru.

Robert, Umuhuzabikorwa wa gahunda 'MTN Thanksgiving'.

Bafashe ifoto y'urwibutso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND