RFL
Kigali

Hongrie yugarijwe n'igabanuka ry'abaturage, iri kugerageza kubongera isonera abagore imisoro n'inguzanyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/02/2019 17:59
0


Minisitiri w'intebe wa Hongrie yavuze ko abagore bafite abana bane cyangwa barenga bo muri iki gihugu bagiye kujya basonerwa imisoro ku nyungu mu gihe cy'ubuzima bwabo bwose, hagamijwe kongera umubare w'abana bavuka.



Ubwo yatangazaga iyi gahunda, minisitiri w'intebe Viktor Orban yavuze ko ari uburyo bwo kurwana kuri ejo hazaza hadashingiye ku bimukira. Bwana Orban wo mu murongo wa politiki wo kudashaka impinduka kandi ushyize imbere abenegihugu, arwanya by'umwihariko abimukira bo mu idini ya Islam.

Imibare igaragaza ko abaturage ba Hongrie bagabanukaho ibihumbi 32 buri mwaka, ndetse n'abagore baho babyara abana bari ku kigero cyo hasi y'impuzandengo y'abagore bo mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi.

Muri izo ngamba leta yafashe, abamaze igihe gito bashakanye bazajya bahabwa inguzanyo nta nyungu basabwe ingana na miliyoni 10 z'ama-forint akoreshwa muri iki gihugu ni ukuvuga angana n'ibihumbi 36 by'amadolari y'Amerika, azajya akurwaho mu gihe bagejeje ku bana batatu.

Bwana Orban yavuze ko ku bihugu byo mu burengerazuba bw'isi [Uburayi n'Amerika]", umuti ku kibazo cy'imbyaro ziri kugabanuka mu Burayi ari abimukira. Kuri buri mwana ubura, hakwiye kubaho undi uvuka, bityo imibare izagenda neza".

Yagize ati: "Abaturage ba Hongrie bo babibona ukundi. Ntiducyeneye imibare. Ducyeneye abana b'Abanya-Hongrie".

Ubwo Bwana Orban yatangazaga izo ngamba, habaga indi myigaragambyo mu murwa mukuru Budapest y'abamagana ingamba za leta ye. Abagera hafi ku 2000 bateraniye imbere y'ibiro bye, naho abandi bafunga rimwe mu mateme yo ku ruzi Danube.

Abanyamakuru bavuga ko icyo yaherewe amashyi menshi cyane kurusha ibindi muri iryo jambo rye, ari itangazwa rya gahunda ikubiyemo ingingo zirindwi yo kongera imbyaro.

Mu bindi yatangaje, harimo no gusezeranya gushinga amashuri y'incuke ibihumbi 21 mu myaka itatu iri imbere.

Impuzandengo y'abana umugore wo muri Hongrie abyara mu buzima bwe ni abana 1.45. Ibi bishyira iki gihugu munsi y'impuzandengo y'ibihugu byo mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi y'abana 1.58.

Nk'uko bitangazwa n'ikigo cy'ibarurishamibare mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi cya Eurostat, mu mwaka wa 2016 Ubufaransa bwari bufite impuzandengo y'imbyaro iri hejuru muri uyu muryango iri ku bana 1.92, mu gihe Espanye n'Ubutaliyani byari bifite impuzandengo iri hasi cyane y'abana 1.34 ku mugore.

Niger, mu burengerazuba bw'Afurika, ni yo ifite impuzandengo y'imbyaro iri hejuru cyane kurusha ahandi ku isi, aho umugore wo muri iki gihugu aba ashobora kubyara abana 7.24 mu buzima bwe.

Src : www.bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND