RFL
Kigali

N'ubwo RSSB ivuga ko yageze kuri byinshi, ngo yahuye n’imbogamizi zirimo ubujura bwa bamwe mu bakozi ndetse n’abanyamuryango bayo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/02/2019 15:02
0


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), TUSABE Richard avuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018-2019 bageze kuri byinshi birimo kongerea amafaranga abageze mu za bukuru, gukemura ibibazo bya mituelle n’ibindi ariko ngo bahuye n



Bimwe mu bikorwa RSSB yishimira ko yagezeho harimo kuba barongereye amafaranga abageze mu za bukuru aho bavuye ku mafaranga 5,200 Frw bagera ku 13,000 Frw ku munsi

Imikorere y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) yaranogejwe aho kugeza ubu nta muntu ugifata igihe kinini cyo guhabwa ikarita yo kwivurizaho kuko umuntu abikorera kuri telephone bityo n’ubujura bwakorwaga n’abashinzwe iyo service bwaragabanutse.

Ikindi ni uko umubyeyi wabyaye babashije kumwongerera igihe cy’ikiruhuko aho kuri ubu yemerewe ibyumweru 12 ndetse agahabwa amafaranga yose y’umushahara we mu gihe mbere bitari byoroshye aho umubyeyi yaruhukaga ibyumweru 6 gusa ndetse agahabwa 20% by’umushahara we.

Zimwe mu mbogamizi zikomeye iki kigo kivuga, ngo ni abanyarwanda babereyeho gusenya ibikorwa bya Leta aho kubishyigikira. Aha bwana TUSABE yatanze urugero rw’abaganga batanga imiti myinshi idafite icyo imaze kugira ngo binjize amafaranga menshi gusa.

Ku ruhande rw’abanyamuryango, ngo ni abantu baza kubabeshya ko hari umuntu wabo wapfuye kugira ngo bamuzungure bajye babona amafaranga ye kandi akiriho.

Kuri ibi bibazo ndetse n’ibindi birimo izamuka ry’ibiciro by’imiti, abakoresha badatanga umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi n’ibindi bitarondowe, ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kivuga ko kiri kubyigaho ku buryo mu mezi ane asigaye ngo igihembwe kirangire azarangira bageze kuri 70% by’ibisubizo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND