RFL
Kigali

Kuri Saint Valentin, Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2019 16:58
1


Umunyamakuru Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Roselyne Mimi Isimbi, kuri uyu kane tariki 14 Gashyantare 2019 mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu karere Kicukiro.



Mike Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda. Yakuriye muri kiriziya Gatolika abatizwa bwa kabiri muri Eglise Vivante muri 2008. Aherutse kubwira INYARWANDA ko umukunzi we bagiye kurushinga bamaranye igihe kinini baziranyi. Yagize ati “Ni umuntu nzi kuva ari muto cyane, unzi ntaraba Mike mwebwe muzi, tuziranye kuva cyera cyane....".


Mike Karangwa ubwo yasezeranaga n'umukunzi we imbere y'amategeko

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.


Mike Karangwa hamwe n'umukunzi we

Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10 aheruka kumvikanaho mu myaka itambutse.

ANDI MAFOTO


REBA HANO MIKE KARANGWA ASEZERANA N'UMUKUNZI WE

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Congs Mike na Mimi. Imana ibubakire





Inyarwanda BACKGROUND