RFL
Kigali

Hategekimana Bonheur yahawe amasezerano mashya muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2019 12:18
0


Hetegekimana Bonheur umunyezamu waciye muri Kiyovu Sport mbere yo kugana muri AS Kigali, kuri ubu yari amaze igice cy’umwaka w’imikino nta masezerano afite. Gusa magingo aya yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali n’ubundi asanzwemo.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Kigali yemeje ko Hategekimana Bonheur yarangije amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 bityo ntibumvikana neza ngo abe yatangirana n’umwaka w’imikino 2018-2019 ariko ubu bikaba byamaze kunozwa agahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

“Bonheur (Hategekimana) nawe tumubara nk’umukinnyi mushya twongeyemo. Yari asanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize (2017-2018) nyuma amasezerano arangiye ntitwabasha kumvikana ni yo mpamvu imikino ibanza (2018-2019) yarangiye atari umukinnyi wacu. Ariko twamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri (2), ubu ni umukinnyi wacu”. Komezusenge


Hategekimana Bonheur ubu ni umukinnyi wa AS Kigali mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere

AS Kigali iri kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019 aho izaba isura FC Musanze kuri sitade Ubworoherane tariki 18 Gashyantare 2019. AS Kigali yujuje abakinnyi batatu ihaye amasezerano mashya kuko mbere ya Hategekimana Bonheur habanje Nova Bayama wavuye muri Rayon Sports na Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri APR FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND