RFL
Kigali

KIGALI: Gael Faye agiye kumurikira abanyarwanda igitabo ‘Gahugu gato’ kimaze kwandika izina i Burayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2019 11:40
0


Gaël Faye, umuraperi w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bufaransa amaze igihe asohoye igitabo cya mbere yise ‘Petit Pays’ ubu kiri mu bikunzwe cyane ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa. Muri iyi minsi iki gitabo cyashyizwe mu kinyarwanda agiye kukimurikira abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali



Igitabo cya Gaël Faye yagishyize hanze nyuma gato yo gusezerana imbere y’Imana n’umugore we Violaine. Ibirori byabereye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 20 Kanama 2016.Igitabo cya Gaël Faye kiri gucuruzwa cyane mu Bufaransa ari naho cyacapiwe ndetse by’umwihariko kuwa 1 Nzeri 2016 cyahawe igihembo gikomeye yagenewe n’isomero rikomeye rya Fnac rinacuruza ibitabo kuri internet, kimwe n’ibindi bihembo .

FAYEGael Faye agiye kumurikira igitabo cye i Kigali

Iki gitaramo cyo kumurikira abanyarwanda iki gitabo cya Gael Faye kimaze kwandika izina mu mitima ya benshi mu banyaburayi bakunda gusoma, kikazaba tariki 18 Gashyantare 2019 muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 na 10000. “Petit Pays”, ni igitabo cya mbere Gaël Faye yanditse. Ni igitabo kivuga ku buzima bwe kuva mu bwana, anagaruka cyane ku ruhurirane rw’ibibazo abana bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

gael faye

Iyo yamuritse iki gitabo ku mugabane w'Uburayi Gael Faye igitaramo cye kiritabirwa ku rwego rwo hejuru...

Yivugaho ubwe, akanavuga ubuzima bwa ‘Gabriel’ [umwana wo mu kigero cye]. Inkuru iri muri iki gitabo igaruka cyane ku bibazo bari bahuriyeho bombi, Gaël Faye yahungiye mu Bufaransa naho mugenzi we Gabriel ahungira mu Burundi. Iki gitabo kivuga mu buryo bwimbitse ibibazo abana bagize bahunga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigarukaho cyane. Gaël Faye kandi avuga ku buhanzi bwe, inzira ye nk’umuririmbyi, uko yakoze album ‘Pili Pili sur un croissant au beurre’ yasohotse mu 2013.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND